“MPORANA ICYIZERE KO ICT IZATEZA IMBERE AFRICA”- DR HAMADOUN - TopicsExpress



          

“MPORANA ICYIZERE KO ICT IZATEZA IMBERE AFRICA”- DR HAMADOUN TOURÉ ________________________________________ Mu nama y’iminsi ibiri ‘Smart Rwanda Days’ i Kigali, yatangiye kuri uyu wa kane tariki 2 Ukwakira ihuza impuguke zisaga 300 mu bijyanye n’Ikoranabuhanga n’Itumanaho (ICT) muri Africa no ku Isi, Umuyobozi Mukuru w’’Ihuriro Mpuzamahanga ry’ibjyanye n’Ikoranabuhanga ku isi, (IT Union), Dr. Hamadoun Touré yashimiye Perezida Kagame Iyi ‘Smart Rwanda Days’ abayiteraniyemo bariga uburyo ikoranabuhanga ryahindura ubukungu bw’Africa, ahanini busanzwe bugishingiye ku isuka n’ubucuruzi buciriritse, ndetse no gusuzuma uburyo abashoramari barushaho gushora mu bijyanye na ICT muri Africa. Mu magambo anyuranye yatangajwe mu gufungura iyi nama, hagarutswe ku buryo Ikoranabuhanga rimaze guhindura byinshi mu mibereho y’abatuye Africa, n’uburyo harushaho gushyirwamo imbaraga ngo amahirwe yose aboneka mu ikoranabuhanga abyazwe umusaruro mu bukungu. Lamin Manney, umuyobozi uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (UNDP Rwanda), yavuze ko Ikoranabuhanga ryahinduye byinshi mu Rwanda, cyane bikaba byaratewe n’ubuyobozi bufite icyerekezo burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame. umuseke.rw/mporana-icyizere-ko-ict-izateza-imbere-africa-dr-hamadoun-toure/#comment-109729
Posted on: Thu, 02 Oct 2014 15:37:51 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015