:putnam: #ian Muraho bakunzi biyi page? Nanjye nkeneye - TopicsExpress



          

:putnam: #ian Muraho bakunzi biyi page? Nanjye nkeneye inama zanyu ku kibazo mfite kinkomereye. Mfite Umuhungu dukundana kandi tumaranye imyaka 3. Kuva twatangira gukundana sinigeze ngira ibyishimo nkibyo mfite ubu. Mbere nakundanaga n’abasore tugatandukana,bakampemukira, cyangwa ntibangaragarize urukundo nkurwo nabakundaga. Ariko uwo dukundana ubu ni ibyishimo gusa. Aranyubaha,arantetesha,ntacyo njya mburana mbese sinabona uko mbivuga. Ikibazo rero cyaje kuvuka ubwo najyaga gusaba umupasiteri wo mu idini ryacu kunsengera ,no gusengera urukundo rwacu. Icyantangaje ni uko mu kunsengera yahise ambwira ngo uwo muhungu dukundana nimureke. Mubaza impamvu. Yambwiye ko abona mu minsi iri imbere azantera inda akanyihakana. Byaranyobeye mbura icyo mfata n’icyo ndeka. Nkibaza impamvu n’inyungu yaba afite mu gutandukana kwacu ,ngasanga ntayo. Natekereza urukundo nkundana n’uwo muhungu,n’uburyo tubanye neza nkabura aho azahera antera inda akanyihakana. Sinabahisha tujya dukorana imibonano mpuzabitsina. Ariko urukundo mbona ankunda si urwo kunyihakana igihe yaba anteye inda. Nyuma yo kubimbwira tumaze andi mezi 3 ntakibazo turagirana. Ntakirahinduka,ahubwo urukundo rwacu rugenda rwiyongera uko iminsi ihita. Twihaye intego ko umwaka utaha aribwo tuzabana. None hajemo ikibazo cy’uko uwo mupasiteri go yeretswe uwo musore yanyanze ,yananyihakanye. None mungire inama,ese nkore iki? Nemere ibyo pastier ambwira ndeke umukunzi wanjye? Nsuzugure ibyo nabwiwe nkomezanye n’uwo musore? Mumfashe mwishyire mu mwanya wanjye mungire inama. Murakoze.
Posted on: Sun, 27 Jul 2014 17:23:43 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015