7) Ishyaka PPR- Imena rizaharanira ko inzira y’ibiganiro igirwa - TopicsExpress



          

7) Ishyaka PPR- Imena rizaharanira ko inzira y’ibiganiro igirwa umusingi wa Demokarasi isesuye n’impindika mu miyoborere y’igihugu bityo igitugu, ukwikanyiza n’imiyoborere ishingiye ku maranga mutima bicike mu Rwanda. Ishyaka PPR-Imena ntirizahwema kunenga no kwamagana ibitagenda neza mu miyoborere y’igihugu cy’u Rwanda bibangamira iterambere ry’umuturage, imibereho myiza n’ubwisanzure kuri buri munyarwanda wese aho ava akagera. 9) Ishyaka PPR-Imena rizamagana ryivuye inyuma kandi rirwanye umuntu cyangwe se umutwe w’abantu bagambira gusenya umuryango nyarwanda no kuwucamo ibice bakoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose.
Posted on: Tue, 09 Jul 2013 20:28:09 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015