AMERIKA IMAZE KUBYEMEZA: IMPUNZI ZIRI MURI KONGO ZIGOMBA GUCYURWA - TopicsExpress



          

AMERIKA IMAZE KUBYEMEZA: IMPUNZI ZIRI MURI KONGO ZIGOMBA GUCYURWA KU NGUFU, MU RWANDA HARI AMAHORO! par Samuel Lyarahoze, forum DHR, 03/01/2015 Kurasa no kwica abarinze impunzi zabahutu mu myaka 20, kurasa FDLR isaba ibiganiro na demokarasi mu Rwanda, ni ikimenyotso simusiga cyumugambi muremure wAmerika mu karere kIbiyaga Bigali byAfurika. Ibyo Kagame asaba byose agomba kubihabwa sans condition!. Kuri Amerika uburenganzira bwa muntu mu Rwanda: abarigiswa, imirambo muri Lac Rweru, abicirwa mu mahanga nka Karegeya, abafungirwa ubusa, ... ibiherutse gutangazwa na BBC 2 ntacyo bivuze. Kuri Amerika mu Rwanda hari demokarasi namahoro. Ni akumiro! Biratangaje. Kabila, Nkurunziza... nabandi baperezida batari inshuti magara zAmerika babujijwe guhindura itegeko nshinga. Ariko Museveni umaze imyaka 28 na Kagame umaze imyaka 20 ku butegetsi ntibavugwa. Bazaguma ku butegetsi kugeza bapfuye kuko ari inshuti, les alliés zAmerika mu karere. Igihe cya FDLR nimpunzi cyo kwishyira mu maboko yAmerika ngo bacyurwe mu Rwanda cyarangiye ejo tariki ya 02 Mutarama 2014. None hakorwa iki? 1. Kuri FDLR. Igomba kwitwara nkingwe. Kwihisha, yaraswaho ntisubize kugirango itagaragaza ubwihisho kuko hari indege ziba zirekereje, ziri hejuru. Reba iyi video: https://youtube/watch?v=hGPE7XSfgPI Imitego, embushi ni byo bigomba gukoreshwa gusa. 2. Ku banyrwanda. Abashinze amashyaka, imiryango ihanira uburenganzira bwa muntu, ... nabanyarwanda twese, iki ni igihe cyibikorwa. Bishobotse hakorwa imyigaragambyo yo kwamagana iriya ntambara no kwerekana ukuri nibura buri weekend. 3. Gusaba abakombata babanyakongo kwifatanya na opozisiyo yabanyarwanda; kuko ikigamijwe nAmerika si amahoro ya Kongo. Ikigamijwe ni impunité ya Kagame, Museveni na Klintoni. Kwirukana FDLR muri Kongo hatabaye demokarasi mu Rwanda ni nkuko birukanye abafaransa mu Rwanda. Ni uguha inzira Kagame mugufata igicye cya Kongo. Abahutu nibamara gucecekeshwa burundu, kwigarurira Kongo cyangwa igice cyayo bizakomeza. Ntakabuza. Umwaka mushya muhire wa 2015.
Posted on: Sat, 03 Jan 2015 12:25:07 +0000

Trending Topics



king-about-the-topic-10206240611640748">Many of you that know me know that I have been talking about the

Recently Viewed Topics




© 2015