AMWE MUMATEKA YA MARK ZUCKERBERG WAHIMBYE FACEBOOK. Facebook - TopicsExpress



          

AMWE MUMATEKA YA MARK ZUCKERBERG WAHIMBYE FACEBOOK. Facebook yamugize umuherwe wa mbere kw’isi ukiri muto! Uwo ni Mark Elliot Zuckerberg, umusore wavutse muri Gucurasi 1984 avukira ahitwa White Plains, New York mu muryango ukize kandi wize cyane. Mark Zuckerberg umuherwe muto ku Isi, Se yitwaga Edwards Zuckerberg yari Muganga w’amenyo (Dentist). Nyina akitwa Karen yari yarize kuvura indwara zo mu mutwe .Afite inkomoko y’Abayahudi nk’uko urubuga Wikipedia rwa Internet rwabyanditse. Zuckerberg akiri muto yakunze mudasobwa cyane, afite imyaka 12 ubwo yakoraga program yohereza ubutumwa akoresheje ubuhanga bwa mudasobwa buzwi nka Atari BASIC. Ako gaporogramu kiswe Zuckernet . Se yagakoreshaga mu biro bye ndetse kanakoreshwaga muri famille mu rugo iyo umuntu yashakaga kuvugana n’undi ariko bategeranye. Igihe ababyeyi be babonaga ko umuhungu wabo afite ubwo bwenge, bamushakiye umufasha mu masomo witwa David Newman. Newman yaje kubwira abanyamakuru ko bitari byoroshye gukorana n’uwo mwana kuko wasangaga azi ibintu byinshi cyane ndetse akaba yarajyaga no kwiga muri College yitwa Mercy College atarageza imyaka ya College. Yari umuhanga uhambaye akaba yarabonye na za diploma mu ndimi (Igiheburayo, Igishinwa n’Igifaransa). Ariko ntabwo yigeze areka computer kuko yanakoze program isa na Pandora yise Synapses ikina umuziki kuri Computer. Kampani za AOL na Microsoft bashatse kumuha akazi ariko arabyanga kuko yigaga. Igihe yigaga muri Harvard University Nyuma y’aho arangirije mu rindi shuri ryitwa Exeter College muri 2002 ,yiyandikishije muri Kaminuza ya Harvard ifatwa nk’iya mbere kw’isi. Agezeyo yakoze program yise CourseMarch yafashaga abanyeshuri guhitamo amasomo baziga batiriwe baza kuri Campus. Nyuma yaho yakoze indi program ifatwa nk’ imbanzirizamushinga ya Facebook yitwaga Facemash yatumaga abanyeshuri bareba amafoto abiri y’abanyeshuri runaka hanyuma bagatoramo uwo babona ari mwiza, afite gikundiro kurusha undi. Nyuma ariko iyi program yahagaritwe n’Ubuyobozi bwa Kaminuza bayinenga ivangura no gusebanya. Nyuma yakomeje gukora ariko ugasanga afite gahunda yo kwikorera ibye. Yaje gufatanya na bagenzi be Dustin Moskovitz, Chris Hughes na Eduardo Saverin bakora Facebook tuzi ubu. Yamugejeje kuri byinshi ndetse nk’uko Time Magazine yabyanditse Mark Zuckerberg niwe muntu w’umwaka 2010.Ni nawe wagaragaye kuri Cover page yiyo magazine 2010. Muri Film yiswe The social network,yakinwe na Jesse Eisenberg, Mark agaragara nk’umunyeshuri uba ari umuhanga kandi wihuta, haba mu ngendo ndetse no mu gutekereza ariko rimwe na rimwe urakara bikagaragara, ariko nanone ukunda bagenzi be. Forbes magazine, ikinyamakuru kivuga ku bantu bakize kurusha abandi kw’isi, yamushyize ku mwanya wa 35 w’abantu bakize kurusha abandi kw’isi asimbura Steve Jobs. Ngo afite Miliyali 6 na Miliyoni Magana icyenda z’Amadolali y’Amerika($6.9 billion) bigahita bimushyira ku mwanya w’umuntu wa mbere ukize akiri muto kw’isi yose kuko afite imyaka 29 y’amavuko. Mark zuckerberg amafaranga ye ayakoresha mu bushakashatsi ndetse no gufasha abakene kw’isi yose. Muri Gicurasi, 2012 Zuckerberg yashakanye na Priscilla Chan inshuti ye yo kuva kera, bashyingiraniwe i Polto Alto,California , aho Mark yaremeye Facebook ye. Chan afite impamya bumenyi mu buganga yavanye muri Harvard School of Medecine. Mark Zuckerberg akwiriye kubera abana b’u Rwanda icyitegererezo cyo gukunda kwiga kuko amanota atanga amanoti kera kabaye ugasarura imbuto z’umugisha ku giti cy’umuruho NGAYO NGUKO RERO!!
Posted on: Wed, 31 Jul 2013 06:31:46 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015