Abanyeshyuri bagera kuri 20 biga mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe - TopicsExpress



          

Abanyeshyuri bagera kuri 20 biga mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Matayo rwa Busasamana bafashwe n’indwara itaramenyekana, nk’uko bitangazwa n’abaturage baturanye n’icyo kigo. Gusa ubuyobozi bw’akarere bwo bwemeza batanu gusa. Amakuru dukesha abaturanyi b’iki kigo atangaza ko ubu burwayi bwatangiriye ku mukobwa umwe maze akajya agenda avuga bagenzi be bazakurikiraho mu kurwara, maze bikaba ari nako bigenda nyuma. Abafatwa n’iyo ndwara barangwa no kwikubita hasi, bakabura ubwenge hanyuma bakagenda bavugishwa ari naho bavugira uzakurikiraho mu kurwara. Christophe, umwe mu baturanye n’iki kigo avuga ko abo yamenye ko barwaye ari abakobwa gusa kandi bakaba ari abiganje mu cyiciro rusange ‘Tronc commun’. Christophe agira ati "Twamenye ko ubu burwayi bwibasiriye abakobwa cyane, bufashe uwa mbere ntihashize ibyumweru bibiri. Gusa ikibazo gihari ni uko bamwe mu banyeshuri bavuga ko bafite ubwoba ko byaba ari icyorezo." Undi muturanyi witwa Damascene, nawe yongeyeho ko bamwe mu bakobwa biga muri iki kigo barimo guhitamo kwitahira igihe kitageze batinya kuba nabo bafatwa n’ubwo burwayi butaramenyekana. Hakizimana Antoine, umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Busasamana yabwiye IGIHE ko byagaragaye ko atari icyorezo kuko abaganga bagikurikirana abafashwe. Bityo akomeza yizeza abanyeshuri ko bagomba gushyitsa umutima hamwe kuko abaganga barimo kubicukumbura. Hakizimana yagize ati "Nta gikuba cyacitse kuko abaganga baje gusuzuma abarwaye bakavuga ko nubwo uburwayi butaramenyekana atari icyorezo nk’indi bisanzwe bizwi." Umuyobozi w’akarere yemeza ko iki kibazo cyabaye ariko ngo si abanyeshuri 20 ahubwo ni 5. Umuyobozi w’akarere Sheikh Bahame Hassan yagize ati : "Abanyeshuri bamaze gufatwa ni batanu gusa. Ku munsi wa mbere bajyanye batatu kwa muganga, abandi babiri bajyanwa ku munsi wakurikiyeho. Gusa aba bose basubiye ku ishuri." Nubwo abaturanyi bemeza ko babonye abanyeshuli bamwe bataha kubera kugira ubwoba ko nabo bafatwa n’iyi ndwara, umuyobozi w’akarere yabihakanye, yemeza ko nta watashye n’umwe. Yagize ati : "Nta munyeshuli wigeze utaha kubera kugira ubwoba. Abanyeshuri bose ubu bari ku masomo." Bahame avuga ko iki kibazo atari ubwa mbere kibayeho muri iki kigo kuko no mu mwaka wa 2012 kigeze kubaho, ari nayo mpamvu yasabye ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana irishuri riherereyemo gukurikirana imvano yacyo. igihe/amakuru/muri-afurika/u-rwanda/article/rubavu-abanyeshuri-20-biga-kuri-gs
Posted on: Tue, 09 Jul 2013 20:40:55 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015