Alexis Dusabe araregwa ubwambuzi Nyuma y’igitaramo aheruka - TopicsExpress



          

Alexis Dusabe araregwa ubwambuzi Nyuma y’igitaramo aheruka gukorera i Remera kigahomba, hatangajwe amabanga mashya y’uko Alexis Dusabe yaba yaragiye arangwa no kwambura abantu bagiye bakorana ibitaramo kuva mu myaka icumi yashize. Kuri uyu wa Gatanu, Ikinyamakuru Rushyashya cyatangaje urugero rw’uko mu 2005 uyu Dusabe yacikanye amafaranga agera kuri miliyoni umunani z’amanyarwanda (8,000,000Rwf), akaza gufatirwa ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda n’inzego zishinzwe umutekano. Mu kiganiro na IGIHE, bamwe mu banyamakuru bandika ku bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bavuze ko ibi bintu byabaye koko ariko ntibimenyekane kuko itangazamakuru rivuga ku bahanzi ritari ryamamara cyane. Umwe muri bo yagize ati “Byarabaye icyo gitaramo cy’i Burundi cyarabaye nuko nyuma biza kuvugwa ko Dusabe yambuye abanyamakuru baho n’abahanzi bari bakoranye igitaramo aracika. Muri abo bahanzi uribuka ko abari bagezweho bari kumwe ari ba Richard Ngendahayo na Sowers”.
Posted on: Sun, 11 Aug 2013 11:33:43 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015