Alicia Keys na Prizeo bagiye gufasha abanduye Sida mu - TopicsExpress



          

Alicia Keys na Prizeo bagiye gufasha abanduye Sida mu Rwanda Alicia Keys umuhanzi w’Umunyamerika umaze gutsindirira irushanwa ryitwa ‘Grammy Award’ inshuro zigera kuri 14, iryo rushanwa rikaba rihuza bimwe mu bihangange bya muzika muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuri ubu arategura urugendo azakorera mu Rwanda aje gufasha bamwe mu banduye virus itera Sida akazanagera muri bimwe mu bihugu by’Afurika. Inkuru dukesha Fortmilltimes iravuga ko Alicia Key washinze umuryango yise "Keep A Child Alive" ’KCA’ mu magambo ahinnye mu mwaka wa 2003, afatanyije n’urubuga rushya rw’imyidagaduro rwitwa Prizeo bategura kuzenguruka bimwe mu bihugu byo muri Afurika bafasha abanduye virus itera Sida. Hakaba hari amahirwe k’umuntu umwe ushobora kuzabonana na Alicia Keys imbona nkubone ubwo azaba yitabiriye iserukira muco mu mujyi wa Rio de Janeiro muri Brasil muri Nzeri. Muri ibyo bihugu Alicia Keys azageramo hari : u Rwanda, Kenya, Uganda, Afurika y’Epfo n’Ubuhinde.
Posted on: Thu, 20 Jun 2013 12:54:42 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015