Amasomo yo kuri uyu wa gatanu, 04/10; uw’icyumweru cya 26 - TopicsExpress



          

Amasomo yo kuri uyu wa gatanu, 04/10; uw’icyumweru cya 26 gisanzwe – C - Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Baruki 1,15-22 ___________________________________________ Dore uko muzajya muvuga: Ubutabera ni ubwa Nyagasani, Imana yacu, naho twebwe icyo dukwiriye ni ugukorwa n’ikimwaro, nk’uko bimeze ubu ku muntu wese wo muri Yuda no ku baturage b’i Yeruzalemu, ku bami n’abatware bacu, ku baherezabitambo, abahanuzi n’ababyeyi bacu. Ni koko, twacumuye kuri Nyagasani, turamusuzugura kandi ntitwumva ijwi rya Nyagasani, Imana yacu, ryaduhuguriraga kugendera mu nzira z’amategeko ye. Kuva ubwo Nyagasani avanye abasekuruza bacu mu gihugu cya Misiri kugeza uyu munsi, twakomeje guhemukira Nyagasani, Imana yacu, turigomeka twanga kumva ijwi rye. Ngiyo imvano y’ibyago n’imivumo bitaduhwemera kugeza na n’ubu, nk’uko Nyagasani yabibwiye Musa umugaragu we, igihe avanye abasekuruza bacu mu Misiri kugira ngo aduhe igihugu gitemba amata n’ubuki. Twanze kumva ijwi rya Nyagasani, Imana yacu, ngo dukurikize amabwiriza yose y’abahanuzi yatwoherereje; ahubwo twarigendeye buri muntu akurikije ibyifuzo bibi by’umutima we, tujya gukorera izindi mana maze dukora dutyo ibidatunganiye Nyagasani, Imana yacu. Zaburi ya 79 (78), 1, 2, 3, 4a.5, 8, 9acd _______________________________ Mana, abanyamahanga barakurengereye, bahumanije Ingoro yawe ntagatifu, Yeruzalemu bayihinduye amatongo. Imirambo y’abagaragu bawe, bayigaburiye ibisiga byo mu kirere; imibiri y’abayoboke bawe, bayigaburira inyamaswa zo ku gasozi. Amaraso yabo bayamennye nk’umuvu w’amazi, mu mpande zose za Yeruzalemu, kandi nta wasigaye ngo abahambe. Abaturanyi bacu baradutuka, Mbese Uhoraho, uzarakara na ryari? ishyari ryawe se rizakomeza rigurumane nk’umuriro? Ntuduhore ibicumuro by’abasekuruza bacu, udusanganize bwangu impuhwe zawe, kuko tugeze ahaga! Dutabare, Mana y’agakiza kacu, turokore, maze utubabarire ibyaha byacu, ugiriye izina ryawe. Ivanjili ya Mutagatifu Luka 10,13-16 _______________________________ Iyimbire, Korazini! Iyimbire, Betsayida! Kuko ibitangaza byabakorewemo, iyo bikorerwa muri Tiri no muri Sidoni, kuva kera baba barisubiyeho, bakambara ibigunira bakisiga ivu. Nyamara ku munsi w’urubanza muzahanwa kurusha Tiri na Sidoni. Naho wowe, Kafarinawumu, ubona ko uzakuzwa kugera mu bicu? Uzarohwa mu kuzimu! Ubumva, ni jye aba yumva; ubahinyura, ni jye aba ahinyura, kandi umpinyuye aba ahinyuye n’Uwantumye.»
Posted on: Thu, 03 Oct 2013 20:28:14 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015