Burundi:Umupasiteri yirukanywe ashinjwa ubupfumu no gusambanya - TopicsExpress



          

Burundi:Umupasiteri yirukanywe ashinjwa ubupfumu no gusambanya abagore Ihuriro ry’amadini ya Gikirisitu mu Burundi ryahagaritse Pasiteri Gervais Baroribwami, Umuyobozi w’itorero Bethany Holy Church ushinjwa gukoresha ubupfumu mu itorero no gusambanya abagore abizeza ko bakira ubugumba. Bishop Jean Bosco Sindambiwe ukuriye iryo huriro yabwiye abanyamakuru ko Baroribwami Gervais yirukanywe kuko akoresha ubupfumu mu rusengero, akanasambanya abagore ababwira ko agiye kubasiga amavuta mu myanya ndangagitsina ituma bakira ubugumba n’izindi ndwara. Bavuga ko byatangiye muri Nyakanga 2014 ubwo Baroribwami Gervais yatumiye mu giterane cyamaze ibyumweru bibiri abapfumu kabuhariwe mu karere nk’abavuga butumwa. Abo no uwitwa Elisha MURIRI na Daniel KOMBA bivugwa ko bafashe amazi ari mu gacupa bakavuga ko bayahinduye amazi y’igitangaza avura indwara nyinshi. Si ibyo gusa kuko mu nyigisho zabo, abo bagabo biswe abapfumu basabye abayoboke ba Bethany Holy Church kuzana umunyu mu ibahasha hamwe n’amafaranga ibihumbi 2 na 500 y’amarundi. Ayo mafaranga barayabitse maze basengera umunyu basaba abakirisitu kuwugaburira imiryango yabo, bakawisegura ndetse uwundi bakawushyira mu nzira kugira ngo birinde umwanzi. Bishop Jean Bosco Sindambiwe yakomeje abwira abanyamakuru ko muri icyo giterane hagurishijwemo imiti ku mafaranga 1500 y’Amarundi bavuga ko ivura hamwe n’amabuye yagurishijwe ibihumbi 15 babwira abitabiriye icyo giterane ko ari umuti. Abo bagabo bombi Muriri na Komba baje i Burundi barirukanywe mu bihugu bya Congo, U Rwanda na Kenya kubera ubutekamutwe. Uyu muyobozi wa Bethany Holy Church ahagaritswe mu gihe yari yongeye gutumiza abo bagabo mu giterane cyateganywaga tariki ya 9 kugeza kuya 16 uku kwezi ariko kigahagarikwa na Minisitiri w’Umutekano abisabwe n’abayoboye ihuriro ry’amadini ya gikirisitu mu Burundi. Bivugwa ko Gervais Baroribwami atagira icyangombwa cy’igihugu na kimwe. Reverend Pasteur Sylvestre uhagariye urusengero Grace Church de Nazareth avuga ko kuri ubu Baroribwami yatawe muri yombi ariko batazi aho yajyanywe.
Posted on: Sat, 29 Nov 2014 19:09:22 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015