Chuck Norris Ntatinya umwijima, umwijima utinya - TopicsExpress



          

Chuck Norris Ntatinya umwijima, umwijima utinya Chuck Norris Amarira ya Chuck Norris ashobora kuvura indwara zose, ikibazo nuko Chuck Norris atajya arira Mu gihugu cy’ubufaransa umwana wanze kurya bamubwira inkuru y’ikirura cy’ikigome, muri Amerika umwana wanze kurya bamubwira inkuru za Chuck Norris Yesu Kristu yavutse mu mwaka w’1940 mbere ya Chuck Norris Chuck Norris ntabwo azi Sarkozzy kuko ntajya areba hasi Hashize imyaka myinshi Chuck Norris apfuye ariko urupfu rwatinye kubimubwira Chuck Norris ashobora gukoma amashyi n’ikiganza kimwe Umunsi Michael Jackson yahuye na Chuck Norris yahise aba umuzungu Burya ngo impamvu Usain Bolt yiruka cyane, aba ahunga Chuck Norris Iyo Bruce Banner arakaye aba Hulk, iyo Hulk arakaye aba Chuck Norris Chuck Norris yabonye zeru mu kizamini cy’ikiratini, gihita gipfa(langue morte) Abasuwisi ntabwo ari uko badafite aho babogamiye, bategereje kureba aho Chuck Norris abogamiye Telephone ya mbere yakozwe bayisanzemo missed cals eshatu za Chuck Norris Izi ni zimwe muri izo mvugo nyinshi zahimbwe kuri we. Chuck Norris we akaba yaragiye atangaza ko mu byukuri asanga biba bisekeje kandi ari byiza ariko akarwanya ko bazanamo imana kuko arayemera kandi arayubaha.
Posted on: Wed, 14 Aug 2013 07:59:56 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015