DORE UBUSOBANURO BWAMAZINA YANYU MWANSABYE: Peter ni izina - TopicsExpress



          

DORE UBUSOBANURO BWAMAZINA YANYU MWANSABYE: Peter ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Akabuye gato”. Ba Peter barangwa no gutegeka cyane, bagira ingufu nyinshi, bahorana inyota yo gutera intambwe nshya mu buzima, ntibajya baha agaciro iby’abandi kandi bakunda cyane impinduka. Faustin ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ukize kandi unezerewe”. Ba Faustin bakunze kurangwa n’ubumuntu, ntibakunda kujarajara, bagira inzozi nyinshi, babasha gufata imyanzuro, babanza gutekereza cyane mbere yo kugira icyo bakora. Emile ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umukozi”. Ba Emile barangwa no kugaragaza ibakwe cyane mu bikorwa byabo bya buri munsi, bibyo batangiye byose barabisoza, bagira uburyo bwabo bwihaiye bwo gukora, babasha kuba abayobozi kandi iyo bafite icyo biyemeje baba bumva ntacyababuza kukigerah uko cyaba kimeze kose. Cedrick ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Icyongereza rikaba risobaura “Ugabye igitero”. Ba Cedrick barangwa no kugira imbaraga nyinshi, bahorana iyota yo gutera intambwe nshya mu buzima, bakunda cyane ibyo bakora, babasha gukoresha neza ibyo bafite kandi ibyo biyemeje byose barabikora. Jennifer ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igicelte rikaba risobanura “Ukeye kandi utuje”. Ba Jennifer barangwa no kugaragaza ku buryo bworoshye ibibari ku mutima, bagira ubumuntu,ntibakunda kujarajara, bagira inzozi nyinshi kandi babasha gukemura ibibazo. Robert ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanuye “Icyubahiro”. Ba Robert barangwa n’umutima w’impuhwe, babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora, babasha kuba abajyanama beza, bakunda amahoro kandi ni abanyabwenge. Jackson ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’icyongereza rikaba rivuga “Umuhungu wa Jack”. Ba Jackson barangwa n’ingufu nyinshi,barategeka, bakunda impinduka, bakunda kwiha intego nyinshi kandi bagira gahunda mu byo bakora byose. Kora SHARE maze umbwire iryo wifuza
Posted on: Thu, 31 Oct 2013 15:58:05 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015