FEASSSA Amakipe atatu y’u Rwanda ku mukino wa nyuma Imikino - TopicsExpress



          

FEASSSA Amakipe atatu y’u Rwanda ku mukino wa nyuma Imikino ihuza abanyeshuli bo mu mashuli yisumbuye ibera mu gihugu cya Tanzaniya, kuri uyu wa gatandatu yari igeze ku mikino ibanziriza iyanyuma, u Rwanda rukaba rwagejeje amakipe atatu ku mukino ya nyuma harimo abili y’abakobwa n’imwe y’abahungu, imikino iteganyijwe kuri iki cyumweru ari nabwo aya marushanwa azaba asoza Muri iyi mikino ihuza abanyeshuli bo muyisumbuye mu bihugu by’afurika y’iburasirazuba FEASSSA, u Rwanda rwabashije kugeza ku mikino ya nyuma amkipe atatu, ariyo ikipe y’abakobwa y’umupira w’amaguru ihagarariye GS Kabusunzu yasezereye Butere yo muri Kenya kuri penalty 6-5 nyuma yo kunganya 1-1, igomba guhura na Makongo ya TZ Hari kandi GS Indangaburezi muri Volley ball y’abakobwa yasezereye Kisrai yo muri Kenya kumaset 3-0 n’Ishuli ryisumbuye rya MUKINGI mu mukino wa Hand ball. Indi kipe yari ifitiwe icyizere muri Volley ball, n’ikipe ya Rusumo High School yaserewe muri ½ na ST MARRY KITENDE yo mu gihugu cya Uganda kuri 3-2. Uwamahirwe Shadia, ni kapiteni wa GS Kabusunzu, akaba yizeza abanyarwanda gutwara igikombe nk’intego biyemeje nubwo bagize imvune nyinshi kuko nta munsi w’usa badakina. Extrait Shadia Uretse amakipe yageze ku mukino wa nyuma, twababwira ko no mu mukino wa Tennis yo ku meza Masengesho Ptrick yagukanye umudari wa BRONZE, wiyongera ku midari itanu u Rwanda rwakuye mu mikino ngorora mubili. Faradji NIYITEGEKA RBA DAR ES SALAAM TANZANIYA
Posted on: Sun, 31 Aug 2014 00:32:13 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015