Film « Rwanda’s untold story » yatangajwe na radiyo televisiyo - TopicsExpress



          

Film « Rwanda’s untold story » yatangajwe na radiyo televisiyo mpuzamahanga BBC Iyo film yahishuye ukuri kwari kumaze imyaka 20 yose gupfukiranwa mu mateka y’u Rwanda, ku byerekeye ibyaha by’ubwicanyi kabuhariwe bishinjwa Jenerali Paul Kagame n’ingabo ze, ari ibyakorewe ku butaka bw’u Rwanda, ari n’ibyakorewe mu gihugu cya Kongo. Birashimishije kandi kubona Abanyarwanda benshi biganjemo urubyiruko, baragaragaje mu nyandiko ko bashyigikiye iyo film, batitaye ku rusaku rwa Prezida Kagame n’abashyikiye Leta ye bakomeje kubeshya ko abakoze iyo film nta kindi bagambiriye uretse gupfobya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994. RDI yaboneyeho umwanya wo gushishikariza urubyiruko rw’u Rwanda kwisuganya, narwo rugakusanya kandi rugatangaza amashusho yerekana imibereho yarwo n’amakuba rwagiye runyuramo, hagamijwe gukangurira Abanyarwanda guharanira ko ibintu bihinduka mu gihugu cyabo, kugira ngo bose bakibanemo mu mutekano no mu bwisanzure bwa buri wese.
Posted on: Tue, 04 Nov 2014 10:57:06 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015