GIRA UMUTIMA UBABARIRA, KANDI WICISHE BUGUFI, UWITEKA NIWE USHYIRA - TopicsExpress



          

GIRA UMUTIMA UBABARIRA, KANDI WICISHE BUGUFI, UWITEKA NIWE USHYIRA HEJURU ABICISHA BUGUFI Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi. (Mika 6:8). Kamere y’Imana ni ukugira neza gusa nibyo tutasabye irabiduha nibyo twe tubona ko ari bibi agenda abihinduramo ibyiza. Ariko rero hamwe niyo neza y’ Imana yose itugirira hari icyo idusaba: Gukiranuka nibyo bikwiye kuranga abana b’Imana kuko n’uwo twiringiye ari umukiranutsi kandi Bibiliya idusaba kugira umutima nk’uwari muri Kristo Yesu (Abafilipi 2:5). Dukwiye kwiga gukiranuka kuri gato na kanini kandi birashoboka ku bw’amaraso ya Kristo Yesu. Hari abantu byananiye gukiranuka ariko n’ubunyangamugayo barabubura. Biratangaje kubona umuntu twita ko adakijijwe akora imirimo y’ubunyangamugayo ariko abantu bavuga ko bakijijwe bakora imirimo yo gukiranirwa; umubwiriza yaravuze ngo hari ikintu gitangaje yabonye n’ abakiranutsi bakora imirimo yo gukiranirwa n’abakiranirwa bakora imirimo yo gukiranuka. Umuntu w’Imana wakiraniwe akwemeza ukuntu n’Imana izi ko turi abantu agashaka icyamushyigikira mu gukiranirwa ariko Imana idusabye gukiranuka. Nibitunanira (Abaheburayo 11) uzasanga abera benshi bakiranutse. Natwe twiyambure ibituremerera n’ icyaha gikunda kutwizingiraho vuba (Abaheburayo 12:1). Kandi hahirwa abafite imitima iboneye kuko aribo bazabona Imana. Birashoboka ko wahemukiwe ukananirwa kubabarira, saba Imana ngo ikubashishe kuko kubabarira ari itegeko. Imana irabidusabye ngo babarira n’ ubwo bataragusaba imbabazi; babarira kuko Yesu yavuze ngo: “Nimutababarira abantu ibyaha byabo na so wo mu ijuru nawe ntazababarira”. Yesu arongera ati: “Umuntu nagucumuraho umubabarire inshuro mirongo irindwi karindwi (7X70) kandi n’ubwo byaba buri munsi utegetswe kumubabarira burya iyo utababariye uba ubohanye n’uwo utababariye. Ntushobora gutera imbere utarababarira ariko iyo ubabariye uba ubohotse; nawe Imana yazakora ku mutima we akazaza akihana. Cyakora iyo ubabariwe utasabye imbabazi birakugora kuzizera niba hari uwo wahemukiye ukaba utamusaba imbabazi. Ikiranure nawe, bitari ibyo uzahorana urubanza mu mutima wawe. Dawidi yashoboye kubabarira Sauli na Yesu yababariye abamwicaga ati: “Data, bababarire kuko batazi icyo bakora”. Kugendana n’Imana bifite ibyiza byinshi kuko iri mu ruhande rwawe umubisha ntawe (Abaroma 8:31) kandi kuko ukuboko kwayo gukomeye kwagabanyije inyanja itukura babona ibyiza byo kugendana nayo. Umutekano, ubuzima, imibereho, amahoro utahabwa n’amafaranga uzabihabwa n’ ukuboko kwiza kw’ Imana. 1 PETERO 5:5-6 Twese dukenyere kwicisha bugufi kuko Imana irwanya abibone ariko abicisha bugufi Imana ikabahera ubuntu. Kwicisha bugufi bibanziriza gushyirwa hejuru ariko kwishyira hejuru bibanziriza kugwa. Nebukadinezari yishyize hejuru Imana imwohereza kurisha imyaka 7 aciye bugufi Imana imugarura mu bantu. Abaciye bugufi bose Imana yabashyize hejuru. Danieli, Esiteri, Yosefu na Yesu nyuma yo kwicisha bugufi Imana yamushyize hejuru cyane. N’ubwo dufite byinshi tuyisaba nitwemera ibyo idushakaho tuzagira umugisha utangaje mu mibereho yo kugendana n’ Imana kuko kuyiringira biruta kwiringira abakomeye bo mu isi, Amen!
Posted on: Sat, 01 Nov 2014 07:54:46 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015