Gen. Kayumba Nyamwasa ngo yaba yongeye kurusimbuka? This story - TopicsExpress



          

Gen. Kayumba Nyamwasa ngo yaba yongeye kurusimbuka? This story is about Gen. Kayumba Nyamwasa who just survived another assassination attempt on his life, as reported by Ikaze Iwacu. The assassins stormed his house in South Africa this time, but Kayumba was not home at the time. This is a developing story... Inkuru irambuye: Amakuru ageze ku Ikaze Iwacu mu kanya gashize aturutse muri Afrika y’epfo, aravuga ko hari abagizi ba nabi bateye Kayumba Nyamwasa mu rugo iwe, bagambiriye kumwivugana, ngo ariko imana yakinze akaboko, ntacyo yabaye, ubu nimuzima. Kayumba Nyamwasa, imana yongeye kumukingira akaboko Ayo makuru akomeza avuga ko abo bagizi ba nabi bagabye igitero mu rugo rwa Kayumba, ariko basanga amaze gusohoka mu nzu agiye. Ubu twandika iyi nkuru, polisi yahasesekaye iri gukora itohoza, ariko nta kanunu k’abateye. Amakuru dukesha umwe mu bakora mu nzego z’umutekano muri Afrika y’epfo, utashatse ko tumuvuga izina, avuga ko leta yari isanzwe izi ayo makuru yo kwivugana Kayumba, bakaba bari bamutumiye ahantu, kugira ngo bamukize. Uyu muntu yemeza ko abantu ba Paul Kagame baba bafite ibyitso mu nzego za leta y’Afrika y’epfo bibafasha gukora amahano. Turacyakurikirana iby’iyi nkuru idasanzwe, yerekana ko Kagame yaba akomeje gushyira mu bikorwa ibyo yavugiye mu masengesho muri Serena Hotel ko ari ikibazo cy’igihe gusa, ko azivugana abamurwanya bose. Biracyazaaaaaaa…. ikazeiwacu.unblog.fr/2014/03/04/flash-kayumba-nyamwasa-yongeye-kurusimbuka/
Posted on: Tue, 04 Mar 2014 22:54:03 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015