Habonetse indi nzu yo gukoreramo ibirori bya Big Brother Africa - TopicsExpress



          

Habonetse indi nzu yo gukoreramo ibirori bya Big Brother Africa 2014 Mu minsi ishije niho inzu yagombaga kuberamo ibirori by’irushanwa rya Big Broher Africa yahiye, byaje kuba ngombwa ko iminsi igenda yimurwa kugirango hashakwe ahandi hakwiye kubera icyo gikorwa. Ibinyamakuru bitandukanye harimo Bongo 5 byaje gutangaza ko iri rishanwa ryimuriwe mu mujyi wa Londre m’Ubwongereza mu nzu ya Big Brother. Gusa n’ubwo ibi byatangajwe nta gihamya byari bifitiwe ahubwo byari ugukekeranya , Amakuru dukesha Pulse.ng , aravuga ko iri rushanwa ryimuriwe mu nzu iherereye mu mujyi wa Johenesburg muri Afurika y’epfo. Iri rushanwa rikaba rizabera mu yindi nzu izwi ku izina rya Sasani Studios, bikazaba ku itariki ya 5 z’ukwakira , inzu yagomba gukorerwa mo ibirori muri uku kwezi ikaba yarakongowe n’inkongi y’umuriro yabaye kuwa 2 Kamena biza kuba ngo ko itariki yimurwa. Twabibutsa U Rwanda ruri mu bihugu byakuwe muri iri rushanwa kuko hari ibigenderwaho bya ngombwa rutari rwujuje. Irushanwa rya Big Brother rikaba riba rigamije kureba imibanire myiza hagati y’abantu baba batoranyijwe guhiganwa urusha abandi kubana neza akaba ariwe utwara igikombe.umuryango.rw/spip.php?article14057Yea
Posted on: Tue, 16 Sep 2014 08:30:36 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015