Hahahahah harya ngo De gaule arazira agahimbazamusyi? ariko njye - TopicsExpress



          

Hahahahah harya ngo De gaule arazira agahimbazamusyi? ariko njye narumiwe kabisa, ubundi se nihe mwumvise umuyobozi ajya murugendo rw akazi ntakantu bamuhaye? ariko De gaule mwamwibasiye boshye yaciye inka amabere nubwo byamaze kwemezwa ko arengana! Inda nini z abanyamakuru bamaze guta umwuga w abo bakurikiranye indamu, abafana bagendera mu kigare banga De gaule bitewe nabo banyamakuru b indamu batajya na rimwe babona ikiza ferwafa yakoze, gushyira amakosa ku muntu kandi atariwe wayakoze, nibindi nkibyo... Ni inde muyobozi watukanye ni de gaule, ni inde w uriye indege ni de gaule, ni inde wabatije abanyamahanga ni de gaule, ni inde watumye umutoza wa Rayon asezera ni de gaule, ni inde urya ayo atagenewe byose ni de gaule.... Amwe mu makosa De gaule yakoze kuva yagera kubuyobozi bwiriya nzu arazwi, twagiye tuyanyuramo, ibyiza yakoze nabyo birahari, nubwo ibibi bibanza imbere ariko nta muntu wayoboye iriya nzu ngo avemo ntakosa akoze. Nta muntu udakosa twese tujye tubimenya, kandi ikosa ry urugo ribazwa umugabo mu rugo, ariko natwe tujye tureba impande zose ; dushime, tunenge niho twakubaka sports neza mu Rwanda. Naho kumva ko twanenga gusa wapi kabisa. nzaba mbarirwa ni umwana w umunyarwanda. rwandasport urubuga ruzira amatiku n amateshwa. Be live, be update!
Posted on: Thu, 09 Oct 2014 18:49:12 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015