Hambere mu mateka ----------------------- Nyiramuhanda yabaye - TopicsExpress



          

Hambere mu mateka ----------------------- Nyiramuhanda yabaye umugore wagize ubutwari mu Rwanda rwo hambere Ubutwari bwa Nyiramuhanda n’amateka ye byamenyekanye nyuma yo kwima k’umwami Yuhi IV Gahindiro,uyu mwami akaba se wa MUTARA II Rwogera. Nyiramuhanda akaba yaritangiye cyane Gahindiro akiri umwana muto cyane ubwo i Bwami hari amakimbirane,barwanira ingoma ubwo uwitwa Gatarabuhura yashaka kuba ariwe ugirwa umwami kandi uyu musaza yari Sekuru wa gahindiro. Gatarabuhura uyu,yaje kwiga gucura umugambi wo kwica Gahindiro ,aza no gunoza umugambi wo kumwica n’uwitwaga Rusuka,wari umusinga wimukiye mu Rwanda aturutse muri Ndorwa yo mu Butumbi. Gusa uyu mugambi wa Gatarabuhura ntiwaje kumuhira kuko Rusuka yaje kumuvamo abimenyesha I Bwami. Gusa kugira ngo uyu sekuru wa Gahindiro Gatarabuhura atabimenya,I Bwami bahisemo gushaka uwajya mu cyimbo cya Gahindiro na nyina. Uyu mugore witwa Nyiramuhanda yaje kwemera atanga umwana we w’uruhinja wari mu kigero kimwe na Gahindiro,nuko abanzi baje bibeshya ko umugore uryamye ari Nyirayuhi Nyiratunga nyina wa Gahindiro,ndetse bibeshya ko n’uruhinja baryamanye ari Gahindiro. Bahise babicira bombi ku gisasiro bariho bibwira ko bishe umwami n’umugabekazi. Bishize kera byaje kumenyekana ko abo bishe ataribo bari bagambiriwe.Ibyo byatumye uyu mugore Nyiramuhanda witanze agatanga n’ umwana we Rubanzangabo,ubutwari bwe bumenyekana butyo mu mateka y’ u Rwanda rwo hambere.
Posted on: Sat, 03 Aug 2013 08:08:29 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015