Honourable Polisi Denis ati: Juvenal Habyarimana ntiyari - TopicsExpress



          

Honourable Polisi Denis ati: Juvenal Habyarimana ntiyari umunyarwanda kuko se yavuye muri Uganda.Nizere ko depite wacu abantu bataza kuvuga ko yavuze nka kwa kundi muri jenoside bamwe bavugaga ngo hari abaturutse muri Etiyopiya abandi baturuka Tchad.Ibi sinjya mbikunda kuko Imana irema umuntu ntiyamuremeye mu Rwanda byanze bikunze twese twagiye tuva ahantu hatandukanye.Ku mateka make nzi kuri Juvenal Habyarimana amateka nabajije umuntu ukora UR Huye biganye mu iseminari i Kabgayi ni uko papa wa Habyarimana yavukaga ahitwa Gisoro ubu ho muri Uganda ariko igihe papa wa Habyarimana yaje mu Rwanda aho Gisoro ngo hari hakiri mu Rwanda.Icyo gihe uwari Gisoro wese yari umunyarwanda.Ndetse na nubu abahatuye baracyavuga ikinyarwanda kuko havanwe ku Rwanda vuba ku gihe cya conference de Berlin.Iyi nkuru nyisomye kuri Kigalitoday:kigalitoday/spip.php?article14361
Posted on: Fri, 29 Nov 2013 08:44:11 +0000

Recently Viewed Topics




© 2015