IBYAMAMARE Mu mukino wahuje APR FC na Atletico yo mu Burundi, - TopicsExpress



          

IBYAMAMARE Mu mukino wahuje APR FC na Atletico yo mu Burundi, APR yatsinze igitego 1-0, maze umukinnyi RUTANGA Eric Aba umukinnyi w’umukino (homme du match). Uyu mukinnyi ashyikirizwa igihembo cye yahawe mikoro ngo agire icyo atangariza abakurikiranaga uyu mukino wanyuraga kuri Televiziyo mpuzamahanga ya Super Sports maze uyu musore abura icyo avuga kubera kutamenya ururimi rw’icyongereza. Uyu musore wabonaga ashaka kuhunga umunyamakuru wamubazaga ibibazo nk’umukinnyi wari witwaye neza muri uyu mukino, Eric mu magambo make yashoboye kuvuga yagize ati: “me I don’t know English” maze ahita agenda kuko kuvuga ibindi byamunaniye. Aho bakurikiranaga uwo mukino babiganiriyeho, aho umunyamakuru wacu yari ari bagize ikiganiro kimeze gutya: Umwe yahise avuga ati: “RUTANGA asebeje uburezi bw’u Rwanda. Ni gute umuntu warangije amashuri yisumbuye yiga mu cyongereza abura amagambo aciriritse nibura yo gusubiza ibibazo by’umunyamakuru?” Undi wari uri aho yahise amutwama agira ati: “Ese buriya ni RUTANGA usebeje uburezi cyangwa ni uburezi busebeje RUTANGA? Ni gute uburezi bwamushutse ku bumwigisha ntibunamuhe amagambo make yo kuganira?” Ibi byongera gushyira akabazo ku ireme ry’uburezi butangirwa mu Rwanda n’akamaro bushobora kugirira ababuhabwa. Ni gute umuntu anyura mu mashuri kugeza ashoje ayisumbuye ariko atazi kuvuga ururimi yizemo mu buryo buciriritse? Ahubwo se niba atazi ururimi ni iki kindi yize akakimenya? Ese ni gute abantu banyura muri ubwo burezi kugeza basoje amasomo?
Posted on: Wed, 13 Aug 2014 14:48:25 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015