IMIKORERE Y’UBUCAMANZA MU RWANDA YAHAGURUKIJE ABANYAKENYA BAZA - TopicsExpress



          

IMIKORERE Y’UBUCAMANZA MU RWANDA YAHAGURUKIJE ABANYAKENYA BAZA KUYIGIRAHO Itsinda ry’abacamanza bo muri Kenya bagiriye urugendo-shuli mu ishuli rikuru ryo guteza imbere amategeko (ILPD) riri mu karere ka Nyanza baje kwigira ku mikorere y’ubucamanza mu Rwanda, kuri uyu wa gatanu tariki 14/11/2014 Iri tsinda ry’abanyakenya bakora mu nzego nkuru z’ubutabera bari hamwe n’abanyamahanga bafite inshingano zo kuvugurura imikorere y’ubucamanza muri Kenya. Ukuriye iri tsinda Sharad Rao ry’aba banyakenya yabwiye Kigali Today ko impamvu baje kwigira ku mikorere y’ubucamanza mu Rwanda ndetse bagasura n’iri shuli ryo guteza imbere amategeko ngo n’uko basanga hari intambwe u Rwanda rwateye mu bijyanye n’ubutabera. Yagize ati: “Kuba mu Rwanda harabaye Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kandi ubutabera ntiburebere abayigizemo uruhare ahubwo bagahanwa ntawe ubutabera butinye cyangwa ngo bumukingire ikibaba ni inyigisho ku bindi bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo.” - See more at: kigalitoday/spip.php?article20465#forum77196
Posted on: Sat, 15 Nov 2014 12:13:00 +0000

Trending Topics




© 2015