IMPAMVU 1.000 zituma abanyarwanda bahunga muri iki gihe January - TopicsExpress



          

IMPAMVU 1.000 zituma abanyarwanda bahunga muri iki gihe January 22, 2015 6:40 AM, UDAHEMUKA ERIC, SHIKAMA Editor Ubwo twunguranaga ibitekerezo ubushize, Dr GASANA Anastase yansabye ko nazabagezaho ubuhamya ku byambayeho kuko nari nsobanuye ko impamvu zatera umunyarwanda guhunga zirenga 1000. Nibutse ko nanjye nari mbivuze nshingiye ku kiganiro Kagame yahaye abanyamakuru muri Village Urugwiro kuwa kane taliki 15 Mutarama 2015 akavuga ko ngo abahunga Leta ye bose nta numwe uvuyemo baba bagiye gushaka amasambu yo guhinga mu Bugande nkaho abanyarwanda bose bahunze baba muri Uganda gusa. Mu ngingo 8 nandukuye ubushize uyu munsi ndagaruka kuri 4 gusa zirimo 2 zindeba imwe muri zombi ikarebana nimpamvu nyamukuru yatumye mpunga kuko ishingiye ku mwuga witangazamakuru nari mazemo imyaka 10 mu Rwanda hamwe nizindi ngingo ebyiri zibyabaye ku bavandimwe banjye mpibereye nkabibonesha amaso yanjye: 1. GUHOZA ABATURAGE KU NKEKE: Mu myaka icumi namaze mu itangazamakuru harimo imyaka 4 nakoze ikiganiro cyubuhinzi cyitwa TWITEZE IMBERE BAHINZI BOROZI ku mushinga nakoze mbyibwirije ugaterwa inkunga numushinga witwa AGRITERRA ukorera muri ambassade yUbuholandi mu Rwanda. Icyo kiganiro nagikoreraga Sendika yabahinzi borozi yitwa Ingabo Ifite icyicaro cyayo i Gahogo ku gateremuko kamanuka ujya i Kabgayi. Iki kiganiro nagitambutsaga buri wa gatatu kuri radiyo Maria Rwanda guhera 19h30 - 20h00 kandi ninjye wajyaga kugitara nkanagikorera editing ku mashini na SOFTWARE twita COOL EDIT PRO(3) ishinzwe gutunganya amajwi. Iki kiganiro nagikoze guhera taliki 01 Mutarama 2007 ngihagarika taliki 31 Ukuboza 2010 kuko contrat nagiranye na INGABO SYNDICAT na AGRITERRA yari irangiye. Muri iyi myaka ine nakoze iki kiganiro, nabashije kugera mu turere twose twu Rwanda uko ari 30, nabashije kugera mu mirenge ntibuka umubare, nasuye amakoperative yabahinzi borozi mu byukuri ntibuka unubare. Naganiriye nabahinzi borozi bo mu ngeri zose ariko icyo bose bahurizagaho ni uko bambwiraga ko politiki ya FPR yo kubahoza ku nkeke ibategeka guhinga igihingwa kimwe igiye kubamaza umudari. Naganiriye nabategetsi brnshi bakoraga muri MINAGRI nkabagezaho impungenge zabahinzi borozi ariko nkabona ntacyo bibabwiye ahubwo bakansubiza ko abaturage bagomba kubyubahiriza uko biri. Ukuri rero kurimo ni ikuhe? Muri iyi groupe de duscussion yacu birashoboka ko harimo abaheruka mu Rwanda hambere kandi nibyo kuko ndumva nshobora kuba arinjye wahunze nyuma kuko nahunze ku italiki 01 Mata 2014. Politiki yigihingwa kimwe nta kindi igamije uretse kwicisha abaturage inzara no kubahima ngo baziyibuke amagara. Politiki yo kurekera inka mu biraro ntizahuke zikahirirwa nta kindi igamije uretse kubuza abahutu uburenganzira bwo korora kuko inka imwe ihazwa na 45 kg zubwatsi ku buryo abanyarwanda babasha kwahirira inka zirenze imwe bakazihaza ari bake. Mu buhinzi bagutegeka ibyo uhinga, ifumbire ugura ku isoko rya FPR,... Ibi nibyo mu byukuri nise guhoza abaturage ku nkeke ku buryo iki atari igihugu kibereye umwenegihugu. 2. GUTSINDIRA AKAZI UKAKIMWA KUKO URI UMUHUTU TOUT SIMPLEMENT: Njyewe ubwanjye nahuye nuruva gusenya inshuro ntabara nimwa akazi ariko ndavugamo 3 gusa. Nkuko mwabyumva umuntu wese ahora ashaka gutera imbere. Ubundi nubwo mubona nkorera SHIKAMA cyane kandi ngakunda itangazamakuru byabuze urugero nyabwo ariryo nize. Njyewe mfite impamyabumenyi ihanitse mu ICUNGAMUTUNGO-LICENCE EN GESTION- BACHELORS DEGREE IN MANAGEMENT natsindiye muri KAMINUZA GATULIKA YA KABGAYI muri 2008. Iteka numvaga nshaka gukora ibyo nigiye kuko numvaga aribwo naha igihugu cyanjye umusanzu udasondetse. Muri 2010 nakoze ibizami byakazi ahantu 4 ariho MININFRA, ULK, DISTRICT MUHANGA no muri OCIR THE- FRRWACOTHE GIKONDO: Muri MININFRA nakoze ikizami ku mwanya witwa ADMINISTRATIVE ASSISTANT TO THE MINISTER: Ikizamini naragikoze byose ndabitsinda ngira amanota 92%. Ku italiki yo kujya gutangira akazi barampamagaye ninjira muri Cabinet du Ministre icyo gihe minisitiri yari KAREGA VINCENT. Namusanganye nabajenerali arambaza ngo iwacu ni he? Musubiza ko mvuka mu BYIMANA i GAKURAZO arambwira ngo sinshobora guhabwa ako kazi ntaravuye i Bugande. Ayo magambo ministre KAREGA ayambwira umugabo wo kubihamya ni SENATEUR MUKASINE Marie Claire kuko icyo gihe yari PS aho muri MININFRA. Ako kazi bagahaye uwitwa NGENZI Joseph koko wavuye UGANDA. Muri ULK nakoze ikizami ku mwanya wa PERMANENT SECRETARY WA ARIPES ndatsinda barakanyima ngo kuko ntari umugogwe bagaha murumuna wumugore wa Prof. Senator RWIGAMBA BALINDA. Umuhamya ibi byabereye mu maso wakwemeza ko ntabeshya ni uwitwa INDOHA Janvier wakosoye ibizamini nakoze. DISTRICT MUHANGA(GITARAMA VILLE): I Gitarama mu mujyi nahatuye guhera 2001 kugera mpunga 2014. Hatanzwe akazi ku mwanya wa JOINT ACTION DEVELOPMENT FORUM ikizamini nagikoreye muri RIAM i Murambi mu Cyakabiri ndatsinda barakanyima bahamagara umututsi witwa GONZAGUE warindaga General MUBARAK MUGANGA barakamuha. Uwambera umuhamya ni Dr. NIZURUGERO wakosoye impapuro zacu kuko ipiganwa ryo gukoresha ibizami i Gitarama ryegukanywe na UNR. Muri OCIR THE GIKONDO batanze itangazo bashaka National Coordinator wa FERWACOTHE(Fédération Rwandaise des Coopératives des Theiculteurs). Naratsinze liste imanikwa ku karubanda ndi uwa mbere. Perezida wInama yubutegetsi witwa MUNYEMANA Marc ukora muri BANQUE DE KIGALI ambwirira imbere ya CA yose mu ijwi riranguruye ko badashobora kumpa uwo mwanya kuko ntavuye i Bugande cyangwa ngo nibura mbe ndi umututsi. Umuhamya wabyumvise wampamiriza ko ntabeshya ni Vice Mayor Affaire Economique mu karere ka Rulindo witwa PROSPER twakoranye icyo kizami nkamurusha cyane akaba ariwe bahaye ako kazi kuko ari umututsi ariko nawe nyuma akakavaho kubera amatiku yarimo. Nkuko mbivuze ubu ni V/M Affaires Ecques RULINDO DISTRICT. 3. GUKUNDANA NUMUKOBWA WAVUYE I BUGANDE(UMUTUTSIKAZI)WAMURONGORA BAKAGUHIGIRA KUBURA HASI HEJURU: Kubera ukuntu nakunze iyi groupe ni ngombwa kubabwiza ukuri kugira ngo ubuhamya bwanjye bububake aho kubasenya. Ubundi Data ni UMUHUTU WUMUSINGA naho Mama akaba UMUTUTSIKAZI WUMUNYIGINYA ukomoka mu KABAGALI ku BUHANDA hafi yi Gitwe. Hari umusore mubyara wanjye witwa NICYORIBERA Jackson nyina akurikira mama. Uyu muhungu ni umututsi kuri se na nyina. Yakundanye numukobwa witwa FIONA wavuye Uganda adusaba kujya kumusabira turagenda. Umuhango wo gusaba wabereye aho uwo mukobwa yabaga kwa musaza we ku Irebero mu mujyi wa Kigali. Baratugoye umugeni babanza kumutwima ariko mbona ko harimo ikibazo umwe aravuga ngo ubundi abantu batavuye Uganda ninde wabahaye uburenganzira bwo kwinjira muri uru rugo? Nari kumwe na mukuru wa mama witwa MUKANSANGA Marguerite wigeze kuba Sous préfet i Gitarama kubwa BAZIVAMO Christophe na NYANDWI Désire ndakeka Dr. GASANA, RUTAYISIRE na SEBARENZI mumuzi yaranyongoreye ati KARABAYE! Umugeni baramuduhaye. Bucya ubukwe buri butahe uwo mubyara wanjye baramushimuse bamufunga imyaka 2 ubukwe bihwaniramo. 4. GUHORA BAKUGENDAHO BAGUKEKA AMABABA NTA NIMPAMVU BAKAKUBIKIRA BAKAGUSHIKUZA LAPTOP YAWE BUGOROBYE: Muri Nzeri 2011 naguze LAPTOP nshya yo mu bwoko bwa TOSHIBA mu iduka ryumuhinde ryitwa SHOPPERS STOP riherereye munsi ya BK mu Mujyi i Kigali na fagitire nayiguriyeho ndayifite na nimero zayo. Ku italiki 07 Kanama 2012 ku mugoroba saa kumi nimwe niminota 5 ngeze i GAHOGO ntaha, abasore babiri bari kuri Moto baraje barayinshikuza bariruka nyuma nza kumenya ko ari abasirikari bo muri DMI. Bakimara kuyinyiba guhera ku munsi wakurikiyeho, banshyizeho ingenza ya moto ifite PURAKI RC 477F bahaye umu DMI bafata icyemezo cyo kumugira umumotari i Gitarama ariko mu kuri arinjye ashinzwe kumenya aho ndi hose. Najyaga mu Misa muri Basilika i Kabgayi nkamubona aho. Najya ku kazi akaba angezeho na ya moto. Naje kumenya ukuri ubwo ku italiki 08 Gashyantare 2014 ba basirikari bansangaga muri Radio Maria Rwanda nkabakizwa na Padiri ariko kuko nahavuye njya mu bukwe bwinshuti yanjye Juvenal ukora muri BK bwabaye uwo mugoroba izo DMI zantegeye ku marembo yaharimo kubera ubwo bukwe nsohotse barampagarika mbona barasa nabanyambuye LAPTOP mbabajije ko aribo barabinyemerera bambwira ko uretse na LAPTOP bazananyica kubera inkuru nandika mu kinyamakuru ISIMBI nabereye umwanditsi mukuru imyaka 4 bakavuga ko izo nkuru zanjye zibangamiye NDI UMUNYARWANDA. Ubutaha nzabaganirira ukuntu muramu wanjye(musaza wa Madamu wanjye) witwa Dr MUNYAMBABAZI Jean de Dieu uba muri USA guhera 1986 yaje mu Rwanda muri 2009 kugira ngo dutangire STOCK BROOKING COMPANY amafaranga menshi yari azanye akayakorera Transfer muri BNR hanyuma mu gihe tumaze gutunganya ibiro tuzakoreramo mu nzu ye PRINTER SET iri munsi yahahoze Radio Rwanda bakamufungira muri burigade ku Muhima agacika agaca Uganda akisubirira USA kuko afite double nationalite (RWANDA & USA) hanyuma ya mafaranga ye FPR ikayabikuza ikayaguramo imodoka za MINADEF ndetse bakajya no mu AKAGERA MOTOR imodoka twari twatumije nazo bakaziha MINADEF. Ubutaha ntimuzacikwe muzumirwa! UBU SE KOKO ICYO NI IGIHUGU UMUGANI WA Dr. GASANA Anastase ko abakirimo ari impunzi mu mitima yabo! NDABAKUNDA MWESE KUKO MURI IBYO BYAGO BYOSE NIYONGEREYE URUKUNDO NKUNDA UMUNYARWANDA WESE KANDI NKIYEMEZA GUCA AKARENGANE. Sogokuru yari imfura, Data yari imfura, Mama yari imfura! SINZABA UMUTINDI! UDAHEMUKA Eric Editor SHIKAMA
Posted on: Mon, 26 Jan 2015 19:52:04 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015