INKURU MPAMO UDAKWIYE KWIRENGAGIZA: Hari umugabo utuye muri - TopicsExpress



          

INKURU MPAMO UDAKWIYE KWIRENGAGIZA: Hari umugabo utuye muri Byumba ariko hafi aha aho igabanira na Kigali, uwo mugabo akaba yari afite abana bane, muri abo ariko akagiramo umwana wumuhungu atakundaga nkabandi bana be batatu. Abana bamaze gukura yagiye abaha iminani (isambu buri wese afata igice cye) ariko agiye guha uwo muhungu we yangaga amwigirizaho nkana amukora ubugome bukomeye. Uwo mugabo yarebye abana be batatu yakundaga, umwe amuha isambu nziza yeragamo imyaka yose, undi mwana amuha urutoki runini rweramo nibishyimbo cyane, undi amuha igice cyishyamba ryiza riri kumwe nahantu hera imyumbati, ariko ageze kuri wa wundi amuha igice cyari mu ishyamba ryahantu ku gasi, ahantu hadashobora kwera ikintu na kimwe, mbese igice kinini ari urutare. Abantu bajya bagenda mu muhanda Kigali-Byumba-Gatuna, muzabona ahantu bacukuye amabuye numucanga bifashisha bakora uwo muhanda, ni hirya ya za Nyacyonga, bahacukuye amabuye menshi kuburyo bahagize ikirombe kinini cyane bakabyifashisha bakora uwo muhanda. Aho rero niho uwo muhungu yari yarahawe, hari urutare gusa kuburyo byatumye aba umukene, nta kintu hamumariraga ndetse yashatse no kuhagurisha abura uwahagura kuko igice hafi ya cyose cyari urutare, urutare utabona naho uhinga ishyamba. Abaturanyi nuwo musaza bose bari bazi ko uwo muhungu bahaye ku rutare papa we nabavandimwe be bamwanga, abandi bana bose bajyaga bamwirataho kuko bo bari barahawe isambu zibafitiye akamaro, undi yahingiraga abandi ngo abashe kubaho. Urwo rutare rwe rero rutari rugize icyo rumumariye, sosiyete yubwubatsi yitwa STRABAG ari nayo yapatanye gukora uwo muhanda yaje kurubonamo imari, iza kuhagura ngo irusatagure ikoremo umuhanda, imwishyura akayabo ka miliyoni ijana na mirongo itandatu (160.000.000 Frw), ubu ni umwe mu bantu bakize cyane muri Byumba, Imana yamuhereye umugisha mu byo yahawe byitwa umuvumo. ISOMO: Umwana wanzwe ni we ukura kandi abanyabibazo Imana niyo iba mu ruhande rwabo, ntuzacibwe intege nubuzima bubi waba ubayeho kuko igihe nikigera Imana izakwereka ko uri umunyamugisha, icyo usabwa ni ukwihangana, umugisha wawe Imana izawuguha igihe nikigera, igihe gishobora gutinda ariko ntabwo kizahera! Wicika intege, wikwiheba, Imana irakuzi ariko ni isaha yawe itaragera ngo ikwambure igisuzuguriro. NIBA NAWE WIZERA IMBARAGA ZIMANA GIRA UTI AMEN. NIBA BIKUBATSE KORA SHARE UBISANGIZE NABANDI, WIBYIRENGAGIZA NAWE IMANA NTIZIRENGAGIZA IBYAWE
Posted on: Sun, 27 Jul 2014 09:20:10 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015