Ibintu bitatu by’ingenzi abo mudahuje igitsina banga Abasore - TopicsExpress



          

Ibintu bitatu by’ingenzi abo mudahuje igitsina banga Abasore n’inkumi aho bava bakagera bab bumva bakundwa n’umuntu badahuje igitsina. Mu ngufu bashyiraho kugirango bakundwe hari bimwe bakora bigatuma abantu babona ko atari ngombwa kwirirwa babakunda. Muri byo harimo ibi: Niba uri umukobwa: 1. Kwikundishwa ku bahungu Abahungu burya bakururwa n’abakobwa cyane. Ariko nanone abahungu banga umukobwa babona ko yikundisha ku bahungu, wa wundi wita uwo ari we wese Sheri (cherie). Biriya biba byiza ku bantu mu bamenyeranye cyangwa mufitanye isano. Ariko kubwira abahungu bose ubonye ngo Sheri cyangwa ukabipendekezaho cyane bituma bagushyira ahantu (baguclassa). 2. Kubuza abahungu amahwemo. Niba uri umukobwa uzi ubwenge uzirinde guhoza umuhungu ku nkeke, umuhamaga hato na hato, yatinda ku kwitaba cyangwa yabura amafranga yo kuguhamagaza, ukarakara ngo yakwanze. Iriya ni imico mibi kuko muri kamere y’abahungu bakunda kuba bahuze, bahugiye muri twinshi kurusha abakobwa, abahungu kandi banga igitutu cya buri kanya. Iyo ukomeje kumugora,igihe kiragera bikamurenga maze akakwanga nk’uko wabimubwiraga.Uramenye rero! 3.Kutiyubaha Kutiyubaha bikubiyemo ibintu byinshi. Ku bakobwa ariko ikintu k’ingenzi gishobora kwerekana ko atiyubaha ni imyambarire ye. Abasore benshi cyane ntihanganira kubona umukobwa runaka yambara utujipo tugufi cyane, cyangwa se amapantalo yerekana uko bateye mu buryo bukabije. Umukobwa wifuza gukundwa n’umusore runaka yirinda ko hari ibintu bibi byamugaragaraho ndetse no mu myambarire ye! Abakobwa benshi bibwira ko kwambara utwenda tugufi cyane bibaha igikundiro mu bahungu, ashwi da!! Bishobora gutuma akwifuza, akaba yanakwegera akagira ibyo akwisabira by’ako kanya cyangwa iyo minsi, ariko burya aba yamaze kugucishamo ijisho ko ataguhingukana imbere y’ababyeyi be. Niba uri umuhungu: 1.Agakungu n’abakobwa: Hari udusore uzasanga duhora cyane mu bakobwa, umukobwa wese arasoma kw’itama, aramwita Cherie, araseka cyane, araganiriza abakobwa nabo atazi abereka ko abitayeho cyane. Ibi abakobwa ntabwo babikunda namba. Igihe ukora udukungu n’abakobwa uri umusore ntanumwe muribo uzakwemera kuko aba abona udafatika. 2.Gukina n’ibyiyumvo by’abakobwa (feelings) Ntukitiranye urukundo wakunda umukobwa n’ubucuti wagirana n’umuhungu mugenzi yawe. Uramutse ubwiye umusore mubana kw’ishuri ko yambaye neza, yabifata nk’ibisanzwe ati ‘asanti’ akikomereza. Kuri bashiki bacu byo biratandukanye. Iyo yumvise akagambo keza wenda ukamubwira ko yaberewe n’ikanzu yambaye, ashobora kumva ko umwitayeho wenda agatekereza ko wamukunze kandi wenda ubivuze wikinira. Iyo ukomeje kujya umwitaho utyoooo akantu kose umwereka ko wamwishimiye cyane kandi yenda utanamukunda namba rekera aho, reka gukina n’imvamutima z’undi mwana, ejo namenya ko utamukunda azakwanga nabi cyane. 3.Kugira isuku nke: Abahungu bariyanduza, ahanini bitewe n’imirimo imwe n’imwe bakora, ntuzatungurwe no kubona umusore w’umukanishi asa n’akavurivundi kuwa kabiri ariko ku cyumweru akaba acyeye. Ni impamvu z’akazi. Ibi ntacyo. Ariko hari abasore benshi bagira umwanda koko!!! Bashiki bacu abo ikintu cyambere banga ni umwanda. Umusore aranuka icyuya, aranuka mu kanwa, inkweto ntiyazikuramo ageze muri salon irimo tapis nziza, ishati iriho ubuki n’andi mabi menshi…nkawe uri mu byago kuko abakobwa benshi bazakwanga nubwo waba ufite imari ingana ite, ab’inkwakuzi bayakorera nibo bazajya baza uyabahe by’akanya gato bigendere ariko ntawe mwarambana. Muri make isuku, kwiyubaha (ku bahungu ndetse no ku bakobwa), kubaha abandi no kwitwara uko ukwiye kuba witwara (nk’umusore cg inkumi) niryo banga rirambye ryo gukundwa
Posted on: Tue, 06 Aug 2013 13:33:33 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015