Idini, urukundo, n’imiryango twabuze amahitamo Maze iminsi - TopicsExpress



          

Idini, urukundo, n’imiryango twabuze amahitamo Maze iminsi mfite ikibazo kinkomereye abo nkibwiye bose b’inshuti zanjye bakampa inama nyinshi nkabura amahitamo, ariko nabonye hano k’Umuseke abantu benshi batanga inama hakabamo izishobora gufasha umuntu. Mfite umusore dukundana, si ngombwa ko mvuga amazina ye ariko ntacyo bitwaye kuko ni ikibazo twaganiriyeho ariko hashize amezi atatu twarabuze igisubizo ku buryo nawe kwandikira Umuseke abantu bakatugira Inama ntacyo bimutwaye. Turakundana tumaze imyaka ine, turakundana cyane ndetse twemeranyijwe kubana hashize iminsi myinshi cyane. Aho ibintu bidukomereye ni uko we ari umudiventiste w’umunsi wa 7 ukomeye cyane ndetse n’iwabo bakaba ari uko, kimwe n’uko iwacu ndetse nanjye natwe turi abasilamu. Nubwo njye n’umukunzi wanjye tujijutse tukaba dushobora no kuba umwe yahara idini ye ariko tukabana, influence y’imiryango yacu iratuganza tugasubira inyuma. soma Inkuru irambuye umusekehost/idini-urukundo-nimiryango-twabuze-amahitamo/
Posted on: Wed, 14 Aug 2013 10:22:13 +0000

Trending Topics



ﺍﻟﻘﺒﻠﺔ ..... ﺍﻟﻘﺒﻠﺔ ﺷﻲﺀ ﻣﻬﻢ

Recently Viewed Topics




© 2015