Imyiteguro y’intambara muri RDC irakomeje. 14 août - TopicsExpress



          

Imyiteguro y’intambara muri RDC irakomeje. 14 août 2013Umutekano Abanyarwanda benshi bakomeje kwibaza impamvu intambara yari izanye umuvumba mwinshi mu kwezi kwa karindwi yahagaze. Nta kindi cyabiteye nuko uwari yayitangije yatsinzwe atageze ku cyo ibitero bye byari bigamije. Byabaye ngombwa rero ko ayihagarika akiga neza izindi ngamba. Iyi stratégie FPR yarayikoresheje igihe yari yateye u Rwanda mu Kwakira 1990. Barwanye ukwezi babonye bari gutsindwa basubira Uganda, mu Rwanda reka sinakubwira baririmba intsinzi, ngo za Nyenzi zigiye ruhenu! Reka da! Bari bagiye kwisuganya, kandi uko bagarutse barwana, abenshi bazi aho bigejeje abanyarwanda. Hariya muri Congo rero naho nuko, kiriya gitero cyo mu kwa karindwi cyari kigamije kwigarurira umujyi wa Goma, kugira ngo baburizemo burundu ibikorwa by’uriya mutwe wa MONUSCO waje kurwanya imitwe yitwaje intwaro. Nyamara iki gitero cyarangiye RDF/M23 batakaje n’uturere bari basanganywe. Ibyo rero byatumye Paul Kagame na RDF bafata icyemezo cyo gusubira inyuma, kugira ngo bongere bisuganye. Muri uko kwisuganya, hafashwe icyemezo cyo guhindura umu colonel wa RDF wari uyoboye kiriya gitero cyananiwe gufata Goma. Ikindi nuko hakozwe imitwe mishya muri RDF (unités) izarwana intabara y’ubutaha. Abahanga ba RDF bashoboye kumvisha Kagame ko kurwanisha forces speciales muri iki gihe ingabo za FARDC zivuguruye ari nko kwiyahura. Ubundi mbere Kagame ntiyakozwaga iki gitekerezo, akaba ari nayo ntandaro y’ubwumvikane bucye bwabaye hagati ye na Gen Major Mushyo Kamanzi, umugaba mukuru w’ ingabo zirwanira ku butaka, niwe watinyutse akubita ku meza, avuga ko ingabo ze zashiriye muri Congo kubera zirwanishwa nabi. Abandi ba generali bari baruciye barumize, abandi bashakaga impamvu babeshya kugira ngo batitabira zimwe mu nama zo kwisuganya. Nyuma yo kwemeranywa uko RDF igomba kwisuganya, hakurikiyeho guhindura bamwe mu bagize ubuyobozi bwa M23. Hafashwe icyemezo cyo kuba bacecetse ibyerekeye irengero rya Sultani Makenga, mbese nkuko babigenje muri ’90 Rwigema amaze kwicwa. Impamvu ikomeye bagomba kuba bacecetse kuvuga ibya Makenga nuko uwagombaga kumusimbura, ari we Gen Laurent Nkunda yarasiwe mu mirwano agakomereka. Kagame rero muri ya mitwe ye yo gucamo abantu ibice kugira ngo abone uko abayobora buhumyi, ari gukora uko ashoboye ngo yereke Abanyejomba (Bakomoka i Jomba muri Rutchuru) ko ari bo yikundira, ko abagogwe n’abanyamasisi (Bosco Ntaganda, Pasteur Runiga, Col Bauduin Ngaruye..) ari ibicucu, bitazi politiki. Kandi ubwo aba bagogwe n’abanyamasisi nabo, aho bari mu nkambi mu Rwanda aba yaboherereje ba Rutaremara ngo babigishe siasa, kandi bababwire ko Afande ari bo yemera, kandi ko azabafasha kugeza bafashe Kivu y’amajyaruguguru. Aya manyanga ya Kagame asiga bose bumva ko buri wese ari we mutoni kwa Kagame, bakajya bahigana hagati yabo, umwe akeka ko ashaka kumuza amahirwe yo kwigumira kuba umutoni kwa nyagasani Paul Kagame. Mu kuvugurura M23 rero hemejwe ko hashyirwaho umuntu ushinzwe ingengo y’imari, kugira ngo amafaranga ajye acungwa neza muri ibi bihe bikomeye by’intambara.Izindi mpinduka murazisoma mu nyandiko iri hasi ku mugereka. Ku ruhande rwa FARDC naho nuko, imyiteguro irakomeje. Gen Olenga, umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, yakomeje gahunda ye yo kuvana ku myanya y’ubuyobozi, aba ofisiye bakuru bose bagiye bagambanira FARDC mu ntambara zabanjirije iyi yo muri Nyakanga. Ni muri urwo rwego Col Richard Bisamaza, yahamagajwe i Kinshasa ngo ajye kwisobanura ku midugararo yari yadutse mu migi ya Beni na Butembo muri Mata na Gicurasi 2013. Kubera ko yari azi neza ko ashobora gufungwa, yahisemo gutoroka, yisangira abo yari asanzwe akorera by’ukuri, aribo RDF/M23. Yatorokanye n’abasirikari bamurindaga n’abandi bagera nko kuri 60. Wa mutwe wa MONUSCO wo gutabara nawo wakomeje imyitozo yo kwimenyereza akarere ka kivu y’amajyaruguru nkuko muza kubibona kuri iyi video yafotowe n’umunyamakuru wa Aljazeera. Muri rusange rero, umuntu yavuga ko ubu habura imbarutso gusa, nah’ubundi imyiteguro y’intambara isa n’iyarangiye. Ese RDF izongera kuba ari yo isomborotsa FARDC? Cyangwa FARDC nayo izinyara mu isunzu ibagabeho igitero? Tubitege amaso. ikazeiwacu.unblog.fr/2013/08/14/imyiteguro-yintambara-muri-rdc-irakomeje/
Posted on: Wed, 14 Aug 2013 17:04:00 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015