Ingabo za Congo zashimuse Umunyarwandakazi i Goma ku manywa - TopicsExpress



          

Ingabo za Congo zashimuse Umunyarwandakazi i Goma ku manywa y’ihangu Umugore w’Umunyarwandakazi w’umucuruzi, Dusengimana Kayitesi w’imyaka 30 yashimutiwe i Goma n’ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) inyuma y’ikibuga cy’indege cya Goma ahita yamburwa ibihumbi 250 by’amadorali y’Amerika yari agiye kuranguza. Nk’uko ababibonye babitangarije IGIHE, uyu mubyeyi w’abana bane yafashwe ahagana saa cyenda z’amanywa (3:00pm) yamburwa amadolari yari afite arakururwa yinjizwa mu modoka y’ingabo za Congo(FARDC) ziramurengana nk’uko Umukongomanikazi wakoranaga na Kayitesi yatabaje abavandimwe be abivuga. Uyu mukongomanikazi wahuruje avuga ishimutwa rya Dusengimana, yatangaje ko na n’ubu bakirimo gushakisha aho Dusengimana yaba yashyizwe n’ingabo za Congo Kinshasa ( FRDC). igihe/amakuru/muri-afurika/u-rwanda/article/ingabo-za-congo-zashimuse
Posted on: Thu, 08 Aug 2013 08:35:26 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015