Intumwa za Loni zageze mu Rwanda ziragezwaho n’ikibazo cya - TopicsExpress



          

Intumwa za Loni zageze mu Rwanda ziragezwaho n’ikibazo cya FDLR Nubwo itsinda ry’akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi riri mu bihugu by’akarere k’ibiyaga bigari, rigenzwa ahanini n’ikibazo cy’umutekano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, abayobozi b’u Rwanda barateganya kurigezaho n’ikibazo cy’umutwe wa FDLR. Itsinda ry’intumwa z’akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi, zageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Izi ntumwa zigeze mu Rwanda zivuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ahanini zikaba zigenzwa n’ikibazo cy’umutekano wo mu karere ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Addis Abeba agamije gukemura amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo. Amwe mu makuru atangazwa n’abayobozi b’u Rwanda, avuga ko bimwe mu biganirwaho hagati y’izo ntumwa nabo, ari ikibazo cy’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda ukorera mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Minisitire w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, abinyujije kuri Twitter mu kiganiro yagiranye n’abayobozi batandukanye barimo n’umwe mu bahagarariye u Rwanda muri Loni, Olivier Nduhungirehe ndetse n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Joseph Nzabamwita ; havuzwe ko izo ntumwa zigomba kugezwaho n’ikibazo cy’umutwe wa FDLR nawo ubarizwa mu mitwe iteza umutekano muke mu karere. Hagati aho izi ntumwa mu ruzinduko zimazemo iminsi muri Congo, zakunze kugaruka ku kibazo cy’umutwe wa M23 utavuga rumwe na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ahanini bitewe n’uko Guverinoma ya Congo yananiwe gushyira mu bikorwa amasezerano yo kuwa 23 Werurwe 2009 yasinywe hagati y’iyo Guverinoma na M23. Inkuru ya panapress ivuga ko izo ntumwa mu bindi bikorwa zikora, harimo no gusura abahoze ari abarwanyi ba FDLR bategereje gusubizwa mu buzima busanzwe. Olivier Nduhungirehe abinyuje kuri Twitter yavuze ko izo ntumwa mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, zisura ikigo cya Mutobo gitangirwamo inyigisho ku bahoze ari abarwanyi ba FDLR. Ikindi kibazo gishobora kuganirwaho n’icy’abahoze ari abarwanyi ba M23 bitandukanije n’uwo mutwe, bakaba bacumbikiwe mu nkambi iherereye mu karere ka Ngoma mu Rwanda. from igihe
Posted on: Mon, 07 Oct 2013 18:05:13 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015