Inzego z’ibanze ziravugwaho gukingira ikibaba abasambanya - TopicsExpress



          

Inzego z’ibanze ziravugwaho gukingira ikibaba abasambanya abakobwa Akarere ka Gatsibo kavugwaho ikibazo gikomeye cyane cy’ihohoterwa rikorerwa abakobwa, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bugakingira ikibaba ababikoze bwanga kwiteranya, n’ibindi. Ibi ni ibyagaragajwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Imibanire (CECICentre d’Etude et de Cooperation International ) kibinyujije mu mushinga ugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa (PLUVIF/Projet de Lutte contre les violances faites aux femmes et Filles) ukorera muri aka karere ka Gatsibo. Bivugwa ko n’ababyeyi cyangwa imiryango y’abahohitewe byicecekera kubera ubwumvikane bagirana n’abakoze icyo cyaha bisakiramo inyungu zabo bwite batitaye ku ngaruka uwahohotewe ashobora guhura na zo. Ku wa 21 Ukwakira 2014, Umukozi w’uyu mushinga ukorera mu turere twa Gatsibo na Ruhango, Rutazana Francine, yagarutse kuri iki kibazo ubwo hizihirizwaga umunsi mpuzamahanga w’umukobwa , wateguwe n’Umuryango Uharanira witaku bagore bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (COCAFEM/GL/The consultative Umbrella of Women Association in the Great lacs Region). Rutazana yagize ati “ Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana b’abakobwa, muri Gatsibo ni ikibazo gikomeye...dufitemo ibyiciro by’abana b’abakobwa bafashwe ku ngufu, bamwe bakaba ndetse baranabyaye, bari mu ngo batakijya ku ishuri. Kandi ikibabaje kurushaho ni uko ahenshi ababakoreye ibyo ngibyo batashoboye gufatwa ngo bahanwe.” Yakomeje agira ati “Abayobozi bo mu nzego z’ibanze kugeza ubu bari muri benshi dufiteho amakuru atari meza agaragaza ko badatanga amakuru akwiye ku bibazo biba byabagejejweho. Ikibazo kikaza kikamunyura imbere ngira ngo ahari niba ari ukwanga kwiteranya, agatinya kubivuga kubera ko hari ahandi bahurira.” Uhereye ibumuso: Ruboneza Meya wa Gatsibo, Kanakuze wa Pro-Femme na Rutazana Francine ukuriye umushinga wakoze ubushakashatsi Abashyirwa um majwi yo guhohotera abakobwa muri aka karere bari mu byiciro bitandukanye birimo abarimu, ababyeyi b’abana, dore ko ngo hari n’aho umwana asambanwa n’umugabo wa nyina ( iyo umugore yashatse umugabo afite umwana) abacuruzi bakomeye, abamotari n’abandi. Rutazana yagaragaje ko imbogamizi igihari ari iy’ababyeyi b’abahohotewe bajya mu bwumvikane n’abakoze icyo cyaha bigatuma badahanwa, umwana na we agakomeza agashengurwa n’agahinda. Indi mbogamizi ihari ni uko Sitasiyo za Polisi zitari muri buri murenge, bigatuma ababyeyi bagira ubute bwo kujyana ikirego kubera urugendo rurerure bakora. Ubuyobozi bw’akarere bwahagurukiye iki kibazo Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise, yagaragaje ko hari ingamba zafashwe. Bamwe mu bakobwa bari bitabiriye kwizihiza umunsi wabahariwe mu Karere ka Gatsibo Yagize ati “Amakuru abafatanyabikorwa bacu baduhaye aragaragaza ko hari hasanzwe harimo ikibazo. Ingamba twafashe mbere na mbere ni ugusaba abayobozi b’imidugudu kuduha amakuru. Ikintu nabonye kibi kirimo ni ubwumvikane buba hagati y’ababyeyi na wa wundi wakoze icyaha. Iki ni cyo kintu gituma tutabona amakuru, ndetse bashaka no kugira ngo bakizamure nabo ubwabo bakabaha na ruswa.” Ruboneza yakomeje avuga ko abayobozi b’imidugudu bagiye guhabwa telefone hagashyirwaho umurongo wa telefone utishyurwa mu guhangana n’iki kibazo. Kanakuze Jeanne d’Arc Umuyobozi wa Pro-Femme Twese Hamwe, yagize ati “Turashaka ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihinduka amateka, bikazajya bivugwa ngo kera habayeho; turashaka ko ihohoterwa rizaba umugani muri Gatsibo dufatanyije twese nta kabuza kandi tuzbaigeraho.” Nyampinga w’u Rwanda, Akiwacu Colombe, witabiriye ibirori byo kwizihiza uyu munsi, yasabye abakobwa kumenya guhitamo neza, kuko bizatuma ejo hazaza habo haba heza. Umunsi mpuzamahanga wahariwe umukobwa mu Rwanda, muri rusange wizihijwe tariki ya 11 Ukwakira 2014 mu Karere ka Bugesera.
Posted on: Wed, 22 Oct 2014 06:20:40 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015