Islam bati : Beteye agahinda kuvuga wallah ukanywa Primus Kuva ku - TopicsExpress



          

Islam bati : Beteye agahinda kuvuga wallah ukanywa Primus Kuva ku mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2013, rurageretse hagati ya Riderman n’abayoboke b’idini ya Islam hano mu Rwanda, nyuma y’ijambo “Wallah” yavugiye imbere (kuri Stage) yarangiza akanywa Primus kandi kunywa inzoga kizira kikaziririzwa ku bayisilamu . Ubwo yari mu birori byo gusoza irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star icyiciro cya gatatu (PGGSS III), Gatsinzi Emery a.k.a Riderman arimo gususurutsa abafana be, yararirimbye, avuga byinshi, ariko aza gukomeretsa imitima ya bamwe mu bayisilamu bo mu Rwanda bari bamukurikiye. Uwitwa M Izzo yamufunguriye Primus, Riderman yagize ati : "Wallah Ndayinywa." Ahita ayikubita ku munwa maze n’ababyinnyi be babazanira ikaziye ya Primus baranywa Ibyo byagaragaye ku cyumweru mu gitondo, ubwo bamwe mu bayisilamu basengera ku Musigiti w’i Nyamirambo, bagaragaje ko bababajwe cyane n’iryo jambo yakoresheje, bakitonganya ndetse n’ibitutsi byinshi. Aha yagize ati : "Wallah ndayinywa". Mu kugaragaza akababaro byabateye bagiraga bati : “Wallah uriya mukafiri aradusebeje. Biriya ni agasuzuguro. Agize ibyago namusanga ku musigiti uwo ari wo wose. Ubu se mubona biriya atari ubushotoranyi ?” Bavugaga ibi, nyuma y’amakuru atari yo, bari bahawe n’umwe muri bo, wababwiraga ko Riderman ari umuslam, ngo ndetse afite umugore w’umuslam kazi, ngo kandi ajya aza gusengera ku musigiti wo kuri ONATRACOM. Ibi byatumye twegera Ubuyobozi bw’Umuryango w’idini ya Islam mu Rwanda, maze ku murongo wa telefoni, Mufti w’u Rwanda Sheikh Kayitare Abdoulkharim atubwira ko, kuba Riderman yaranyweye inzoga atari umuyisilamu ibyo atari ikibazo, ariko kuba yarakoresheje ijambo rimenyerewe nk’indahiro yo mu idini ya Islam byo bishobora kugitera ikibazo kuri bamwe. Gusa Mufti w’u Rwanda yirinze kugira byinshi atangaza, ngo kuko hari ibirori yari agiye kwitabira, maze adusaba kuza ku cyicaro cya AMUR nyuma y’amasaha abiri kugira ngo agire ibyo adutangariza birenze kuri ibyo yatubwiye. Ubwo Umuryango wageraga ku cyicaro cya AMUR ishyirahamwe ry’abayoboke b’idini ya Islam mu Rwanda, abayoboke wahasanze batashatse ko amazina ya bo agaragazwa, bemeza ko ijambo “Wallah” Riderman yakoreshe ritari rikwiye guteza ikibazo, ngo kuko yarikoresheje nk’indahiro, ngo kandi rikaba rishobora gukoreshwa na buri wese ukunda ururimi rw’icyarabu. Bagize bati : “Abamurakariye ubwo ni abagira ishyaka ry’idini gusa cyangwa n’abashyiramo gukabya mu myemerere no mu myizerere ya bo.” “Dufite amagambo menshi dukoresha tuyatiye mu ndimi z’amahanga. Kuba yararahiye mu cyarabu rero n’uko na we agikunda.” Twifuje kumenya icyo Riderman abivugaho, tugerageje umurongo we wa telefoni ntitwabasha kumubona. Gusa benshi mu bakunzi be bemeza ko ari ijambo akunda gukoresha mu buzima bwe busanzwe, ngo ku bury barimenyereye, bityo ngo bakaba babona ritari rikwiye kuba ikibazo. Bakomeza bemeza kandi ko Riderman Atari umuyoboke w’idini ya Islam, ngo ndetse akaba avuka mu muryango w’abakirisitu. Isano Riderman afitanye na Islam : Gatsinzi Emery Riderman afite inshuti y’umukobwa w’umuslam witwa Asina, ndetse binavugwa ko benda no kurushinga. Amakuru yagiye acicikana mu bitangazamakuru ko Riderman ari we ugomba guhindura idini, akaba umuslam kugirango ashakane na Asinah. Gusa umufana wa Riderman unamukurikiranira hafi mu buzima bwe bwa buri munsi, waduhaye aya makuru, yemeza ko Riderman atigeze ahindura idini ngo abe Umuslam. “Ntiyigeze areka inzoga uretse igihe yari arwaye. Riderman yashoboraga kuba Umuslam nk’uko yabyumvikanye n’umukunzi we Asinah, ariko na n’ubu ntaraba we.”-Umufana we uatashatse ko amazina ye atangazwa.
Posted on: Tue, 13 Aug 2013 12:43:29 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015