Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi - TopicsExpress



          

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi 4,1-7.11-13 Bavandimwe, ubu rero, jyewe uri ku ngoyi nzira Nyagasani, ndabinginga ngo mugenze mu buryo bukwiranye n’ubutore bwanyu: nimubane mu rukundo, murangwe n’ubwiyoroshye, n’ituze, n’ubwiyumanganye, mwihanganirane muri byose, kandi mwihatire kugumana umutima umwe ubahuza mu mahoro. Nk’uko Umubiri ari umwe na Roho akabe umwe, ni na ko mwahamagariwe gusangira ukwizera kumwe. Nyagasani ni umwe, ukwemera ni kumwe, batisimu ni imwe; n’Imana ni imwe, Yo mubyeyi wa bose, usumba bose, agakorera muri bose, kandi agatura muri bose. Buri wese muri twe yahawe ingabire ye bwite, kuko Kristu yayimugeneye. Ni na We wahaye bamwe kuba Intumwa, abandi abaha kuba abahanuzi, abandi abaha kuba abogezabutumwa, abandi abaha kuba abashumba cyangwa se abigisha. Nguko uko yatunganyije abatagatifujwe be, n’abategurira gukomeza umurimo bashinzwe wo kungura umubiri wa Kristu, kugeza igihe twese tuzunga ubumwe mu kwemera no mu kumenya Umwana w’Imana, tukazaba abantu bashyitse, bageze ku rugero ruhamye, ruyingayinga igihagararo cya Kristu.
Posted on: Sat, 21 Sep 2013 13:43:55 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015