Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 10 - TopicsExpress



          

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 10 Nzeli 2014 None kuwa gatatu, tariki ya 10 Nzeri 2014, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 18/8/2014, imaze kuyikorera ubugororangingo. 2.Inamay’Abaminisitiriyemejeibizagenderwahomugutangainguzanyoyaburusey’abanyeshuri mu mashuri makuru mu mwaka w’amashuri 2014/15. 3. Inama y’Abaminisitiri yemeje inyandiko yateguwe mu rwego rwo gusubiza ibibazo byabajijwe n‘Akanama k’Impuguke kasuzumye Raporo yo mu mwaka wa 2013 y’ibyo u Rwanda rwagezeho mu gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga yerekeye umurimo. 4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Raporo y’Ibimaze kugerwaho n’u Rwanda nyuma y’imyaka 20 mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Beijing ku burenganzira bw’umugore. 5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko imirima y’icyayi ya Karongi na Muganza- Kivu igurwa n’inganda z’icyayi za Karongi na Muganza- Kivu. 6. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda ya kabiri yo guteza imbere ibarurishamibare (NSDS2 : 2014/15-2018/19). 7. Inamay’Abaminisitiriyemejeamatekaakurikira : Iteka rya Perezida rigena imyitwarire mbonezamurimo y’Abakozi ba Leta ; Iteka rya Perezida ryimurira Abasirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda mu mwuga w’ubucungagereza mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa ; Iteka rya Perezida rigena inshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ;  Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imiterere n’imikorere ya Komite Ngishwanama mu iterambere ry’akagari ; Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho urwego rukora ubuvugizi bwa Leta, rikagena inshingano, imiterere n’imikorere byarwo kandi rigashyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi barwo ; Iteka rya Minisitiri w’Intebe rizamura mu ntera abofisiye bato bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa ; Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena ibyubahirizwa mu gushyingura mu nyubako abantu bahuriramo basenga ; Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare bakurikira : o Capt. Bashir RWABURINDI o Capt. Johnson KARAKIRE o Capt. Mbabazi Michel RUZAGIRIZA o Lt Grace AGASARO GAWAYILA Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abacamanza mu Rukiko rwa Gisirikare bakurikira : o Capt.Onesphore RUTAGENGWA o Capt. Samuel KAZENGA o Capt. Jean Pierre MUTEZINTARE o Capt. Innocent KAYIGIRE o 2Lt Annonciate NYIRABAHORANA Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abashinjacyaha ba Gisirikare bakurikira : o Lt Marie Chantal UMUHOZA o Lt Gervais MUNYURANGABO o Lt Hyppolite MUVUNYI o Lt Jean Bosco MANIRAGUHA o Lt Emmanuel BIGIRIMANA o Lt Felix ZIRUNGUYE o Lt Alexandre KAYITSINGA Iteka rya Minisitiri rishyiraho Abanditsi b’Urukiko mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare bakurikira : o SGT MUTABARUKA Sylvain o SGT RUTAYISIRE Jonas Iteka rya Minisitiri rishyiraho Abanditsi b’Urukiko mu Rukiko rwa Gisirikare bakurikira : o S/M HABIMANA Corneille o SGT KINTU Alphonse o SGT MUNYANEZA Bernard o SGT UMUHOZA Abdulkarim Iteka rya Minisitiri rigena uburyo intumwa z’abakozi zitorwa n’uko zuzuza inshingano zazo ; Iteka rya Minisitiri rigena ibindi bisabwa mu iyandikwa n’iyongerwa ry’igihe ry’icyemezo cy’Umuryango Mvamahanga utari uwa Leta ; 8. Inama y’Abaminisitiri yemereye aba bakurikira guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi : Bwana HARALD GUNTHER wa Autriche, afite icyicaro i Nairobi. Bwana MAHMET RAIF KARACA wa Repubulika ya Turukiya, afite icyicaro i Kigali. Bwana JOHN MATTHEW FEAKES wa Australiya, afite icyicaro i Nairobi. Madamu Namira Nabil MOHAMED EL-MAHDI, wa Misiri, afite icyicaro i Kigali. 9. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana JEAN MALIC KALIMA ahagararira inyungu za Repubulika ya Czech mu Rwanda nka Honorary Consul/Consul Honoraire, afite icyicaro i Kigali. 10. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira : Mu Nteko Ishinga Amategeko/Umutwe wa Sena Bwana HABIMANA Eric : Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange Mu Nteko Ishinga Amategeko/Umutwe w’Abadepite Bwana NZABONIMANA Guillaume Serge : Umujyanama wa Perezida w’Umutwe w’Abadepite ; Bwana HATUNGIMANA Justin:Umujyanama wa Visi Perezida ushinzwe Imari n’Ubutegetsi ; Bwana NSENGA MAYURU Patrick : Umujyanama wa Visi Perezida ushinzwe iby’amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma. Muri MINEDUC Madamu MUKAYIRANGA Solange : Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi ry’Uburezi ; Bwana NIYONGABO Eric : Umujyanama w’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro ; Bwana MUGISHA Innocent : Umuyobozi nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru/HEC ; Madamu ABAKUNZI Anne : Umuyobozi wungirije ushinzwe imirimo rusange mu Kigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro/WDA ; Bwana MUSONERA Ephrem : Umuyobozi w’Ikigo cyigisha imyuga cy’Iburasirazuba/IPRC EAST ; Madamu MUTABAZI Rita Clemence : Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu Kigo cyigisha imyuga cy’Iburasirazuba/IPRC EAST ; Bwana KALISA Nicolas : Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri WDA/Gishali Integrated Polytechnic ; Madamu UWITONZE Laurence : Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’Imari muri WDA/Gishali Integrated Polytechnic ; Madamu MUREBWAYIRE Odette : Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubutegetsi n’Imari mu Kigo cyigisha Imyuga cy’Iburengerazuba/IPRC WEST. Muri MINECOFIN Bwana GASHUGI Andre : Umuyobozi Mukuru/CEO wa Rwanda National Investment Trust ; Bwana NKUSI David : Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare. 11.Inama y’Abaminisitiri yishimiye raporo zinyuranye zerekana isura nziza (Rwanda image branding) zakozwe n’Imiryango Mpuzamahanga ku Rwanda mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu, ku miyoborere, ubutabera, umutekano, uburezi, ubuzima n’imibereho myiza muri rusange, isaba Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda n’izindi nzego bireba gushyira ingufu mu kumenyekanisha izo raporo mu Rwanda no mu mahanga. 12. Mu bindi : Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda akaba n’umwe mu bagize Guverinoma yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko : Uyu mwaka, muri raporo ya Banki y’Isi y’uburyo ibihugu byorohereza ishoramari n’ubucuruzi, u Rwanda rwigiye imbere ho imyanya 4, rujya ku mwanya wa 62 mu bihugu 144, ruvuye ku mwanya wa 66 rwari ruriho umwaka ushize. U Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu korohereza ishoramari n’ubucuruzi mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba no ku mwanya wa gatatu, mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, nyuma ya Mauritius, yabaye iya mbere na Afurika y’Epfo yabaye iya kabiri. Isesengura ry’uburyo ibihugu birushanwa mu korohereza ishoramari n’ubucuruzi rishingira ku nkingi 12 arizo : Inzego z’imiyoborere, ibikorwa remezo, imiterere y’ubukungu muri rusange, ubuzima n’uburezi bw’ibanze, uburezi n’amahugurwa bitangirwa mu mashuri makuru, ubwiza bw’isoko ry’ibicuruzwa, ubwiza bw’isoko ry’umurimo, iterambere ry’isoko ry’imari, kwitabira gukoresha ikoranabuhanga, ubunini bw’isoko, gukora ibikorwa byo mu rwego rwo hejuru kandi bishya. Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda ku bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi ruzakira Inama ya 14 yo guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga n’Ihuriro- murikabikorwa rya gatatu ry’Abagore bakora ubucuruzi. Iyi nama izabera i Kigali, kuva tariki ya 15 kugeza kuya 17 Nzeri 2014, muri Hoteli Serena. Insanganyamatsiko y’iyi nama ni : « Ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse : Kwihangira umurimo binyuze mu bucuruzi ». Iyi nama izitabirwa n’abantu bagera kuri 500 baturuka mu bihugu birimo : Kenya, Uganda, Zimbabwe, Ethiopia, Burundi, Tanzania, Afurika y’Epfo, Ghana, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza, Ubusuwisi, Ubuholandi, Ubuhinde, Indonesia, Ubudage, Ubufaransa, Brazil, Ububiligi, Ubushinwa n’ibindi. Hazaba hari n’abanyacyubahiro benshi barimo Nyakubahwa Roman Tesfaye Abneh, Madamu wa Perezida wa Ethiopia, uzageza ijambo ku bazitabira iyi nama y’Abagore ku itariki ya 15 Nzeri 2014. Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri umuryango.rw/spip.php?article13992
Posted on: Thu, 11 Sep 2014 06:53:50 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015