Iyo ugiye mu mateka y’umuziki nyarwanda wayavuga bukira - TopicsExpress



          

Iyo ugiye mu mateka y’umuziki nyarwanda wayavuga bukira bukongera bugacya gusa nk’ibisanzwe abahanzi hariho abikokorana “Solo” hakabaho abakorera mu matsinda ariyo tuzi nka Group. Icyo twibaza mu maGroups yabashije kumenyekana mu minsi ishize n’iziriho ubu ese iyaba irenze izindi magingo aya ku buryo wavuga ati”n’ubwo iyi itagikora irenze iyi, cyangwa iyi y’iki gihe yaje mu gihe gikwiye, wowe wagira icyo ubivugaho bitewe n’uko ubibona cyangwa ubizi. Dukubise akajijo mu biriya bihe KGB ryaje ari itsinda rigizwe n’abasore batatu Kenry, MIP,Skizzy aha umwe muribo ariwe Henry yaje kwitaba Imana, iri tsinda rya gize indirimbo zikunzwe cyane , nka Zunguza, Abakobwa b’Ikigali, Arasharamye n’izindi. Family Squad ,iri tsinda ryaje rigizwe n’abasore bane Spax, Mossad, Nazil, Simichezo, aba basore bakunzwe mu ndirimbo nka Lonely, Kigali, Tuve ku mihanda n’izindi. U TP soldierz iri tsinda ryarimo Rider Man,Neg The General,MIM, nyuma haza kwinjiramo uwitwa Puff G aba basore bakoze indirimbo nka Black Angel n’izindi nyinshi gusa byaje kurangira batandukanye buri wese atangira gukora ukwe. The Brotherz ni itsinda ryari rigizwe na Ziggy 55,Dany Vumbi ndetse na Victory Fidele bakunzwe mu ndirimbo nyinshi harimo iyitwa Yambi, Byabihe n’izindi gusa iri tsinda ryaje gutandukana. Just Family iri tsinda ryarimo Kim Kizito,Bahati,Jimy na Cradja ryamenyekanye mu ndirimbo nka Nyorohereza,Arahebuje turiho n’izindi. Urban Boyz yahise iza ikiba I Huye”Butare “ iza kumenyekana mu ndirimbo nka Sindi indyarya, irakomeza ubu igeze ku ndirimbo nka Yawe,Tayali n’izindi.Iri tsinda rigizwe na Safi,Humble G,na Nizzo rigitangira harimo n’uwitwa Rino G.umuryango.rw/spip.php?article14212
Posted on: Sat, 27 Sep 2014 12:56:30 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015