KIGALI: PAUL KAGAME AKOMEJE KUBA IGICIBWA MURI SADC; YANGIWE KUJYA - TopicsExpress



          

KIGALI: PAUL KAGAME AKOMEJE KUBA IGICIBWA MURI SADC; YANGIWE KUJYA GUSHYINGURA NYAKWIGENDERA MICHAEL SATA WARI PEREZIDA WA ZAMBIYA, 12 novembre 2014, Ububanyi namahanga Ejo hashize tariki ya 11-11-2014 nibwo abaturage ba Zambiya bashinguye uwari perezida wabo, nyakwigendera Michael Sata. Uyu muhango wari witabiriwe n’abakuru b’ibihugu benshi na za guverinema, ntiwabonetsemo Paul Kagame, perezida w’u Rwanda kandi yari yaramaze kumenyesha leta ya Zambiya ko nawe azaza gutabara. Nyakwigendera Michael Sata yashyinguwe mu cyubahiro Nyakwigendera Michael Sata yashyinguwe mu cyubahiro Ikinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda kandi kibogamiye cyane kuri leta, Igihe cyasohoye inyandiko tariki ya 05-11-2014 kimenyesha ko Paul Kagame yagombaga kujya gushyingura nyakwigendera Sata. Iyo nkuru yagira iti: « Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame azajya kwifatanya n’abaturage ba Zambia mu mihango yo gushyingura Michael Sata wahoze ayoboye icyo gihugu, kuwa 11 Ugushyingo. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia, Harry Kalabo, yatangarije kuri televiziyo y’igihugu ko mu mihango yo gusezera kuri Sata Perezida Kagame azaba ari kumwe na Robert Mugabe wa Zimbabwe, Joseph Kabila wa Congo Kinshasa, Hifikepunya Pohamba wa Namibia, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Peter Wamutarika wa Malawi, Armando Guebuza wa Mozambique na Visi Perezida Ali Muhammad Ghaib Bilal wa Tanzania n’Umuyobozi w’Ubumwe bwa Afurika Nkosazana Zuma ». None byaba byaragenze gute ngo Kagame ntabe akigiye i Lusaka? Nkuko byagenze mu muhango wo gusezera kuri nyakwigendera Nelson Mandela muri Afrika y’epfo, Zambiya nayo yanze icyuka kibi uruzinduko rwa Kagame rwari guteza mu bashyitsi bari baje kuyitabara, cyane cyane nka Afrika y’epfo na Tanzaniya bizwi ko Kagame ahigisha uruhindu abakuru b’ibyo bihugu, kubera ko bohereje ingabo zabo muri Congo zikarasa umutwe wa M23, ukiruka amasigamana werekeza mu Rwanda no mu Buganda. Nkuko byagenze ubushize mu Bwongereza, Kagame ngo yamenyesheje Zambiya ko yari kuza aherekejwe n’abantu 250, kandi abenshi muri bo ari abasirikari bamurinda. Kuba abanyezambiya bariboneye uko abarinda Kagame baherutse kwambikwa amapingu i Londres ubwo bashakaga gutera ibyuma abanyekongo barimo bigaragambya mu mahoro, byatumye bafata icyemezo cyo guhakanira Kagame ko atazakandagiza ikirenge i Lusaka. Abanyezambiya bahisemo inshuti nziza aho gutumira Kagame uzasiga inshuti zibacitseho. Amakuru yizewe agera ku Ikaze Iwacu avuga ko hari ibihugu 2 tutari buvuge amazina kubera umutekano w’uwaduhaye amakuru, byabwiye leta ya Zambiya ko niramuka iretse Paul Kagame akaza mu muhango wo gushyingura nyakwigendera Sata, intumwa zabyo zitazaba zikije muri uwo muhango wo gushyingura. Murumva rero ko Paul Kagame yagizwe igicibwa kubera ubushotoranyi bwe, kugeza ubwo atanakemererwa gutabara abapfushije. Igicibwa Paul Kagame cyari cyagorobereje i Jabana mu gihe abandi bakuru bibihugu bari bagiye gutabara abanyezambiya Igicibwa Paul Kagame cyari cyagorobereje i Jabana mu gihe abandi bakuru b’ibihugu bari bagiye gutabara abanyezambiya Mu rwego rwo kwihanagura amarira, Paul Kagame yagiye gusura abaturage b’umurenge wa Jabana mu karere ka Gasabo. Abanyarwanda benshi bibajije ari mpamvu ki yagiye muri Gasabo kandi yari ahaherutse. Nta kindi cyabiteye yagombaga kubona icyo akora kuri uriya munsi wari uteganijwe ko yagombaga kuba ari muri Zambiya. Ikaze Iwacu yashoboye kubona amakuru ko u Rwanda rwahagarariwe na Bernard Makuza, perezida wa SENA. Aho muri Jabana, Kagame yari yagorobereje yahavugiye ijambo nanone rya gashozantambara, aho yavuze ko ngo afite ingufu zihagije cyane zo gusenya umuntu wese uzamubuza umutekano, dore ko iyo avuga abanyarwanda ari we uba yivuga. Kagame ariko yanaguye mu mutego w’ikinyoma ahora yigisha abanyarwanda, ubwo umudamu witwa Mukasinzi Clarisse yamubeshye ku manywa y’ihangu akabeshyera meya wa Kicukiro ko amurenganya. Mukasinzi Clarisse, umudamu wabeshye Kagame amwereka ko amasomo yo gutekinika yamwinjiye Mukasinzi Clarisse, umudamu wabeshye Kagame amwereka ko amasomo yo gutekinika yamwinjiye Nibyo koko umwera uturutse i bukuru bucya wakwiriye hose. Nyuma y’iyo nama ya Kagame n’abaturage ngo abanyamakuru bagiye kwirebera ibyo uwo mudamu yabwiye Kagame, maze basanga ntaho bihuriye n’ukuri. Ubu kandi uwakwivugira ko FPR ari abanyabinyoma bamutera amabuye. Urebye ibyuya Meya wa Kicukiro, Jules Ndamage yabiriye imbere ya Kagame yisobanura, nta wamenya niba na n’ubu yari yarangiza kubyihanagura! Abanyarwanda bagombye kwikubita agashyi bakumva ko batakomeza kuyoborwa n’umuperezida w’igicibwa nka Kagame. Umuperezida utazakandagiza ikirenge aho abandi ba perezida bateraniye muri Afrika ahubwo akirirwa azerera muri Aziya iyo batamuzi, ntacyo azatugezaho uretse nyine kuduteza ikimwaro n’amakuba menshi ashingiye ku bushotoranyi bwe. Nimwiyumvire ibyavugiwe i Jabana: Gasigwa Norbert ikazeiwacu.fr/2014/11/12/kigali-paul-kagame-akomeje-kuba-igicibwa-muri-sadc-yangiwe-kujya-gushyingura-nyakwigendera-michael-sata-wari-perezida-wa-zambiya/
Posted on: Thu, 13 Nov 2014 10:54:58 +0000

Trending Topics



style="min-height:30px;">
This modern scandinavian home is jazzed up By industrial design
Whenever I get into a car, my plan is always the same. I turn up
History of the Black Eyed Pea Tradition May We Never Forget Our
Unfit, unhappy & unhealthy to international athlete in 12
PLEASE TAKE NOTE: *************** IF, You post to "helping
Article written by our Volunteer !! “Not all of us can do

Recently Viewed Topics




© 2015