Kalinga: Ingoma ngabe yarushaga umwami w’u Rwanda - TopicsExpress



          

Kalinga: Ingoma ngabe yarushaga umwami w’u Rwanda icyubahiro Hashize 1 week inkuru yanditswe na Nizeyimana Amateka , ibitekerezo 34 Mu bwami bwinshi ariko cyane cyane ubwo muri aka Karere k’Africa y’Ibiyaga bigari, buri bwami bwagiraga ingoma bitaga Ingoma ngabe yafatwaga nka kimwe mu bimenyetso bikomeye bwarangaga ubuhangange n’ubusugire bw’ubwami runaka. Ingomangabe Kalinga yari ifite icyubahiro kiruta icyUmwami wu Rwanda Ingomangabe Kalinga yari ifite icyubahiro kiruta icy’Umwami w’u Rwanda Ingoma Ngabe Kalinga yabaye ikirango gikomeye cy’Ubwami bw’Abanyiginya guhera mu binyejana byinshi byaranze amateka y’u Rwanda. Yari ifite icyubahiro gikomeye nk’icyo baha umuntu w’igikomerezwa. Yari ifite izindi ngoma nto mu bunini zayivugirizwaga nk’uko n’Umwami nawe yavugirizwaga ingoma mu bihe bitandukanye. Icyubahiro cy’ingoma y’ingabe cyarutaga icyo bahaga Umwami nyirizina. Iyo umwami yabaga adahari( yarahunze cyangwa kubera izindi mpamvu) Kalinga niyo yayoboraga igihugu. Ingabo z’u Rwanda zagabaga ibitero hanze mu rwego rwo kungerera icyubahiro ingoma ngabe Kalinga ikanesha izindi ngoma ngabe zari zituranye n’ubwami bw’u Rwanda. Yari ingoma ikomeye cyane mu maso y’Abanyarwanda kuburyo bari biteguye kuyipfira ariko ntigire icyo iba cyangwa yo inyagwe n’ababisha. Kalinga yakorerwaga imihango ikomeye yabaga iteganyijwe mu bwiru. Iyi ngoma yabaga itatswe cyane kandi ifite akagenewe ku manikwa ‘ibishahuro’( ni ukuvuga ibice by’igitsina gabo byo hasi) ingabo z’u Rwanda zashahuraga abanzi b’igihugu ku rugamba. Justin Kalibwami mu gitabo cye Le Catholicisme et la Societé Rwandaise, depuis 1900-1962 ku ipaji ya 93, yanditse ko icyubahiro cyahabwaga Kalinga cyari giteye ‘ubwoba’ ku buryo nta numwe washoboraga kwirirwa agira icyo akivugaho. Abanyarwanda bari bazi kandi bemera ko amahoro n’icyubahiro u Rwanda rwabaga rufite rwabikeshaga gusugira kw’ingoma ngabe Kalinga. Abiru nibo bonyine bari bemerewe gukorera imihango iyo ari yo yose kuri Kalinga. Hari izindi ngoma ngabe zayoboye igihugu( Rwoga, Icy’Umwe) ariko Kalinga niyo yakomeye kurusha izindi mu Amateka y’u Rwanda. Kalinga yari igiye guhira mu Nzu ku Rucunshu ubwo ingabo za Kabare na Ruhinankiko zotsaga igitutu iza Rutarindwa ariko abantu bayisohoramo. NIZEYIMANA Jean Pierre
Posted on: Fri, 19 Sep 2014 09:41:53 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015