Kayumba Nyamwasa arashinjwa Urupfu rwa Lieutenant Dan - TopicsExpress



          

Kayumba Nyamwasa arashinjwa Urupfu rwa Lieutenant Dan Twahirwa....... Gen. Kayumba yicishije umusore witwa Lt. Dan Twahirwa umuhungu wa Gapfuratsi, wari inshuti magara ya Rosette Kayumba, kuva mubusore bwabo, Gen.Kayumba yaje kumva amakuru yuko Twahirwa agenda avuga ko afitanye ubucuti bw’ibanga na Rosette Kayumba umugore wa Gen. Kayumba, nyuma yo kumutoteza ,apanga uko yamwambura ubuzima. Kayumba na Madamu we Rosette mu rukiko Afrika Y’epfo Aya makuru yizewe avuga ko aho u Rwanda rubohorewe, Twahirwa yari mugisilikare nk’abandi basore bari baragiye gutabarira u Rwanda, ariko uwo musore yagize ubuzima bubi kubera Kayumba wari chief of Staff icyo gihe, yabanje kumufungira ubusa, i Kibungo nyuma yumwaka muburoko, avayo amushyira ku gatebe ntakazi yagiraga, nyuma Dan akomeza kwegera inshuti ze nabamukuriye atangira kuvuga icyo bapfa na Kayumba . Mubihumbi bibiri nibwo Kayumba yacuze umugambi wo kwirenza Lt. Twahirwa arasirwa Nyamirambo, kubera ko yacyekaga ko musambanyiriza umugore Rossette kandi ko yagendaga yigamba mubandi basirikare yuko yari umukunzi wa Rosssette bari mu mashuri Uganda reba kuba barabyirukanye. Nyakwigendera Twahirwa, Kayumba yamwishe arimo gutegura ubukwe . Ibindi byaha bya Kayumba Igihe Kayumba yoherezwaga mu turere two mu majyaruguru ya Uganda twa Gulu na Kitgum kuba uwungirije umuyobozi w’ako karere, yibye insyo 50 zisya ibigoli, azishyira mu turere twa Cyazanga na Masaka muri Uganda hagati. Ibi byamenywe n’abantu bakoranaga na Kayumba. Birazwi ko inzu Kayumba afite Bugorobi (agace kamwe ka Kampala Uganda) yayihawe na ODONGOKARA nka ruswa. ODONGOKARA uyu yari umuhezanguni w’ishyaka rya UPC. Kayumba Nyamwasa yakoze amarorerwa wenyine. Kandi mwibuke ko aka ari akamanyu k’umutsima. Ibi nibyo tuvuga. - Yibye inka mu Rwanda azijyana mu bushyo bwitwa Banyankore kweterana (1990-98) Hagati ya 1997-19988 igihe abacengezi bari mu bice by’Amajyaruguru n’uburengerazuba bw’u Rwanda, yagiye gukorera mu Ruhengeri, aho yahibye amashyo menshi ayajyana I Bugande mu majyepfo y’uburengerazuba mu bushyo bwitwa Banyankole kweterana (bivuga ngo- Abanyankorebifatanije). Amakimbirane ahagati ya Rudasingwa na Kayumba Muri RNC aho tuvugiraha ibintu byifashe nabi, Rudasingwa agenda asebya Kayumba ko yishe abahutu akabamara kandi reba ko abahutu baba mumahanga cyane abakoze amarorwa mu Rwanda bumva Rudasingwa kurusha Kayumba. Ariko ikibazo nuko RNC iterwa inkunga ahanini nabahutu bakoze amarorerwa (genocide) , Rudasingwa niwe uri kwibere. David Himbara Ibi nibyo bimwe byatumye David Himbara n’umugore we bahisemo kugurisha utwabo ubundi bakerekeza muri Canada., kubera ubwumvikane buce buri muri RNC numwiryanye. Ku batabizi, muri Afrika y’Epfo, abagize AGATSIKO bamaze igihe baba yo Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, David Himbara. Ariko ibibazo byatangiye kuvuka ubwo buri wese yumva ko ariwe wayobora undi. Kayumba yumvaga ariwe ugomba kuyobora abo bose ; abandi nabo bagasanga ari ukubasuzugura. Himbara yumvaga ari we waba umuhuzabikorwa wa RNC, umwanya ufitwe naRudasingwa. Ku bazi aba bagabo, buri wese ashaka ubutegetsi atitaye ku ngaruka. Ariko kuba uzi icyo ushaka ntabwo ubwabyo ari bibi, ariko iyo bigeze ku GATSIKO kugira ubugetetsi ntacyo batakora kugirango babubone. Kayumba ashaka kujya hejuru ya buri wese. David Himbara nawe iyo urumogi rumugeze mubwonko ,afite uburwayi bugera n’aho we aba indyarya akumva aruta abandi bose. Abamuzi bavuga ko atajya yumva undi muntu, umutega amatwi cyangwa ukabyihorera. Akiri mu Rwanda, Himbara yashakaga kwerekana ko igikozwe cyose ari igitekerezo cye, abantu nk’abo kenshi baba ntacyo bashoboye (nk’uko abarimu bagiye babitubwira mu mashuri abanyeshuri basakuza cyane baba ari abaswa). Nk’uko twabibabwiye hejuru, aba bantu kubana byarabananiye, Himbara ntabwo yahabwaga agaciro we yumva akwiye muri Afrika y’Epfo. Niko guhitamo kujya kuba muri Canada byaba byiza kurushaho. Nyuma ubu kubera imibereho mibi ya Rudasingwa , Gahima na Mama wabo babayeho muri America, kuko hari nta amakuru avugwa yuko Leta ya America irimo gushaka kubima ibya ngombwa kubera gukorera politiki ku bataka bwabo , umugore wa Rudasingwa nawe yigiriye Canada gushaka ubuzima kuko , Gahima, Rudasingwa na Mama wabo bose baba mukazu kamwe kandi abandi bose ntibakora hakora umugore wa Gahima gusa. Niwe utunze urugo
Posted on: Thu, 01 Aug 2013 07:05:25 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015