Kuri iki cyumweru mu murenge wa bugarama mu karere ka rusizi habereye imikino yahuje abarundi, abanyarwanda n’abanyekongo bakora umwuga wo gutwara abagenzi bambukiranya imipaka ya Ruhwa na Kamanyola muri ibi bihugu uko ari bitatu. Iyi mikino ibaye nyuma y’igihe havugwa ubwumvikane buke hagati y’abakora aka kazi ku ruhande rw’u Rwanda no ku ruhande rw’u Burundi. Ibi ngo babiteguye mu rwego rwo gushimangira umubano hagati yabo banagaragaza ko ayo makimbirane yarangiye ndetse kuri ubu ngo bakaba bateganya gushyiraho n’ishyirahamwe ribahuza.
Posted on: Mon, 29 Sep 2014 14:14:06 +0000
Trending Topics
Recently Viewed Topics
© 2015