Local Defense igiye gusimburwa n’urwego rushya rwitwa "DASSO" - TopicsExpress



          

Local Defense igiye gusimburwa n’urwego rushya rwitwa "DASSO" Urwego rwa Local Defense Force rugiye gukurwaho mu minsi ya vuba rusimbuzwe n’urwunganira ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano ruzaba rwitwa DASSO (District Administration Security Support Organ). Nk’uko Ladisilas Ngendahimana ushinzwe itumanaho no kuvugira Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu abivuga, itegeko ryamaze gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko, aho hazashyirwaho urwego rushya rwa DASSO rukorana bya hafi n’ubuyobozi bw’ibanze mu turere tugize igihugu. Ngendahimana avuga ko byinshi byerekeye uru rwego rushya, harimo inshingano n’ibindi byose birwerekeyeho bizasobanuka neza itegeko rirushyiraho nirimara gutangazwa na Guverinoma mu igazeti ya Leta. Kugeza ubu Inteko yamaze kuryemeza, igisigaye ni uko risohoka nk’uko Augustin Habimana ushinzwe itumanaho mu Nteko Ishinga Amategeko nawe yabitangarije IGIHE. Zimwe mu nshingano z’uru rwego nk’uko byari biri mu mbanzirizamushinga yawo, ni uko hari hakenewe ko habaho urundi rwego rutanga icyizere gishyitse mu mikorere yarwo, bisumba uko Local Defense yagaragaraga nyuma y’uko Sena y’u Rwanda ibisabye ko urwego rwa Local Defense yasubirwamo kuko nta cyizere gihagije yatanga mu mikorere myiza. Ikivanyeho Local Defense Force yari imaze imyaka icumi irenga Local Defense Force yashyizweho n’itegeko ryo mu 1998, hagamijwe kubona abagomba gufasha mu gucunga umutekano w’inzego z’ubuyobozi z’ibanze, aho baba bagomba gucunga umutekano w’ibikorwa bya leta bigiye biri muri izi nzego. Gusa uyru rwego rwaje kugenda rugaragaraza ubushobozi budahagije mu gukora neza, ku buryo ubu hari umushinga wo kuzawuvugurura hakabaho ikimeze nka Polisi kizaba kiyoborerwa muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, kikazafata inshingano zari iza Local Defense Force. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, hakorwa umushinga wo guhindura uru rwego, yari yavuze ko impamvu y’izi mpinduka ari uko inama rusange ya Sena yateranye ku wa 29 Ukwakira 2009, yari yakoreye ubugororangingo raporo ya Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano, yagaragazaga ko urwego rwa Local Defense rufite ikibazo mu mikorere. Iyi raporo ya Sena yagaragazaga ko mu igenzura ryakozwe mu baturage, uru rwego rwa Local Defense rufitiwe icyizere kingana na 54% gusa mu gihe izindi nzego nka Polisi yari ifite 97%, naho igisirikari kikagirirwa 98%. Musoni nka minisitiri wari ufite uru rwego mu nshingano ze, yavuze ko bikwiye gusubiramo imikorere y’uru rwego byanaba ngombwa rugahindurwa. Minisitiri Musoni yari yavuze ko urwego bateganyaga ko rwasimbura Local Defense rwaba rugizwe na bamwe mu bari bagize Local Defense ariko bagargaje imyitwarire myiza mu kazi, abandi bose bakaba bashya kandi bujuje ibisabwa. Ubundi mu mushinga w’uru rwego rusimbura Local Defense, byari biteganyijwe ko abagomba kuba barugize baba bafite inshingano zo gucunga umutekano w’ibiro by’ubuyobozi bwose bw’ibanze, amasoko, ndetse n’ibiro by’imisoro byo ku nzego zo hasi. Mu bindi abagize DASSO bagomba gufashamo byari biteganyijwe, ni ukuba bagomba gufasha mu gukumira ibyaha, gufata no gushyikiriza inzego zibifitiye ububasha abanyabyaha, guperereza no gushyikiriza amakuru yerekeye umutekano ababishinzwe, no kurinda ibikorwa remezo byose biri aho bakorera, bakanafasha mu bihe by’ibiza. Abazaba bagize uru rwego, bazatozwa na polisi y’u Rwanda, nk’uko umushinga w’itegeko wabiteganyaga. Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano, Ambasaderi Valens Munyabagisha, avuga ko ubusanzwe bene uru rwego rumeze nka Polisi ariko rufasha mu bugenzuzi n’uburinzi bw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze rumenyerewe mu bihugu bitandukanye byateye imbere. Uku ni nako bamwe mu babaye hanze y’igihugu bandi babivuga ko hari inzego ziba zisanzwe zarateganyijwe n’amategeko, zigira uko zikora nka polisi, ariko zifite ukwigenga, ubundi zikagira n’ubundi buryo zikoranamo na polisi cyangwa uko basangira amakuru iyo bibaye ngombwa ko hakorwa ubugenzacyaha, nk’uko umunyamategeko Me Laurent Bugabo, wabaye mu mahanga menshi, abivuga. Uru rwego rwa"DASSO" ruzaba rushinzwe gukorera mu buyobozi bw’ibanze, ruzaba ari nta ntwaro abarugize bagendana, ndetse ngo nibanazigira zizaba ari nke kandi zoroheje nk’uko Munyabagisha abivuga.
Posted on: Thu, 27 Jun 2013 16:47:24 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015