MURABYUMVA GUTE?Mu kigo cy’amashuri yisumbuye cyubatswe - TopicsExpress



          

MURABYUMVA GUTE?Mu kigo cy’amashuri yisumbuye cyubatswe n’itorero rya Methodiste mu Rwanda (EMLR : Eglise Methodiste Libre au Rwanda ) mu karere ka Rusizi, haravugwa umwiryane mu bayobozi bacyo, nyuma y’ubujura bwa miliyoni eshatu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda ; zibwe mu biro by’umucungamutungo, mu ijoro ryo ku ya 28 Nzeri 2013. Mu gihe hagendewe ku bihamya n’ibimenyetso byagiye bigaragara ko izi miliyoni zishobora kuba zaragambaniwe n’umucungamutungo w’ikigo Mukambanda Epiphanie, we ntabikozwa kuko ahakana cyane abamushinja ko abifitemo uruhare. Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuyobozi w’ikigo Runezerwa David, yavuze ko hagendewe ku buryo Mukambanda yabitse amafaranga mu biro, kandi yaragombaga kuyakoresha ibyo yari agenewe bigaragaza ko yaba afite uruhare mu bujura bwabaye. Runezerwa David ati “Sinagira uwo nshinja, ariko ntawabura kuvuga ko habayemo akagambane k’umucungamurungo wabitse amafaranga mu biro tuzi ko yishuwe, iryo joro bakayatwara.” Runezerwa avuga ko we na Pasiteri Mukwiye Gerard, Ukuriye ubuyobozi kuko ari icy’idini ndetse na Mukambanda basinye kuri sheki (cheque) ya miliyoni enye n’igice, tariki ya 27 Nzeri 2013, nk’uko bisanzwe bikorwa iyo Umucungamurungo agiye kubikuza. Izi miliyoni zasinywe kugira ngo Mukambanda yishyure rwiyemezamirimo uhahira ikigo, kwishyurira abanyeshuri ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de Sante), no guha abarimu agahimbazamusyi. Mukambanda akiva kubikuza ayo mafaranga tariki ya 28 Nzeri, yahise ahereza abarimu agahimbazamusyi asigarana miliyoni zigera kuri 3, 5. Bivugwa ko mu ijoro ryo kuri iyi tariki aribwo ibiro by’umucungamutungo byahise bitoborwa izo miliyoni ziribwa. Umwe mu barimu yagize ati “Ntibyumvikana uko umucungamutungo yari kurarana ariya mafaranga kandi ubuyobozi buzi ko yari yarangije kuyishyura ba nyirayo. Aba yarashoboye akayasubiza kuri banki kuko twegeranye na SACCO.” Abarezi n’abashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri ndetse n’abanyeshuri, bageze aho bivugwa ko hatobowe amafaranga akibwa, bakavuga ko ari itekamutwe, kuko umwobo wanze no kunyuramo umwana w’imyaka 10 ubwo polisi yari mu perereza rigikomeje kugeza ubu. Mukambanda ahakana ko nta ruhare abifitemo uretse ko yirinze kuvuga byinshi ku byo avugwaho n’abo bafatanyije kurera. Yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ati “ Simpfa gutanga amakuru gutyo gusa, ni biba ngombwa ndakwihamagarira.”
Posted on: Fri, 04 Oct 2013 16:20:57 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015