Maximilian Janisch w’ imyaka 10 y’ amavuko nyuma yo gukora - TopicsExpress



          

Maximilian Janisch w’ imyaka 10 y’ amavuko nyuma yo gukora ikizamini cy’ imibare cyo muri Kaminuza, yatsinze ikizamini cy’ imibare muri iyi kaminuza ya Zurich (Suisse) yegukanye umwanya wa mbere. Nk’ uko mu Kinyarwanda bavuga ngo “isuku igira isoko” uyu mwana yaba akomoka ku babyeyi b’ abarimu, Se yigisha imibare naho nyina akigisha ibijyanye n’ icunga mutungo (Economié) muri iyi Kaminuza Ku myaka 10 Maximilian Janisch yatsinze ikizamini cyo kwinjira muri Kaminuza Ubwo hakorwaga ibi bizamini, uyu mwana yasabye kuba nawe yakora, ariko mu buryo bwo kwiyamiza birangira abitsinze kurusha abandi. Nyum y’ iyi ntsinzi idasanzwe, ubuyobozi bwa Kaminuza bwemeje ko uyu mwana agomba gukurikirana ishami ry’ imibare muri iyi Kaminuza akaba yahawe umwarimu wo kumukurikirana mu gihe cy’ ibyumweru 2. Ababyeyi b’ uyu mwana bakomoka mu gihugu cy’ Ubudage bakaba baba mu gihugu cy’ Ubusuwisi nabo hari ibyo batangaje ku mwana wabo. Maximilian Janisch ntakunze kuba ari mu kigare cy’ abandi bana kuko kenshi aba ari wenyine Bavuze ko uyu mwana ari we wenyine bafite, ko n’ ubundi yatarutse imyaka 3 y’ amashuri abanza akaba yiga mu yisumbuye by’ umwihariko yigana n’ abimyaka 13. Bashakaga guhita bamwandikisha kwiga mu ishami ry’ imibare muri iyi Kaminuza, ariko icyaje kuba imbogamizi ni uko ibizamini byose atigeze abikora. Mu bibazo yagiye abazwa yavuze ko adakunze kugira inshuti nyinshi, ikindi ni uko Carl Friederich Gauss ariwe muntu w’ ikitegererezo kuri we.
Posted on: Fri, 04 Oct 2013 20:02:22 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015