Menya bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka Uyu munsi ni kuwa 3 - TopicsExpress



          

Menya bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 43 mu byumweru bigize umwaka tariki 23 ukwakira ukaba ari umunsi wa 292 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 73 ngo umwaka urangire. Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi: 1915: Mu mujyi wa New York abagore babarirwa hagati y’25,000 n’33,000 bakoze urugendo rwo guhamagarira leta guhindura itegeko nabo bakabona uburenganzira bwo gutora. 1973: Ibihano by’umuryango w’abibumbye byari byafatiwe ibihugu bya Israel na Syria byatumye intambara yari yarabaye akarande hagati ya byo ihagarara. 2011: Mu gihugu cya Libya akanama k’inzibacyuho kari kashyizweho nyuma y’ihirikwa rya Gaddafi katangaje ko intambara n’imyivumbagatanyo byari bimaze amezi biyogoje Libya birangiye. Abantu bavutse uyu munsi: 1940: Pelé, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil wabaye icyamamare cyane nibwo yavutse. 1957: Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, akaba ari uwa 6 mu baperezida bayoboye u Rwanda yabonye izuba. 1957: Martin Luther King III, umunyamerika uharanira uburenganzira bwa muntu akaba ari umuhungu wa Martin Luther King wamenyekanye nawe muri iyo mirimo nibwo yavutse. 1975 – Yoon Son-ha, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyakoreya y’amajyepfo wamenyekanye muri series za Fugitives: Plan B nibwo yavutse. 1983: Goldie Harvey, umuririmbyikazi w’umunyanigeriya nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2013. 1984: Simone Masini, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse. 1985: Chris Neal, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse. 1985: Luca Spinetti, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse. 1986: Jake Robinson, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse. 1992: Álvaro Morata, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse. Abantu bitabye Imana uyu munsi: 2005: Stella Obasanjo, umugore wa perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo, yitabye Imana ku myaka 60 y’amavuko. 2006: Lebo Mathosa, umuririmbyikazi w’umunya Afurika y’epfo wamenyekanye mu itsinda rya Boom Shaka yitabye Imana ku myaka 29 y’amavuko. 2011: John McCarthy, umuhanga mu bya mudasobwa w’umunyamerika akaba ariwe wakoze Lisp programming language yitabye Imana ku myaka 94 y’amavuko.
Posted on: Wed, 23 Oct 2013 20:30:11 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015