Mu cyumweru gishize, ku itali 18 nzeri, mu Bufaransa bahagaritse - TopicsExpress



          

Mu cyumweru gishize, ku itali 18 nzeri, mu Bufaransa bahagaritse amarushanwa yajyaga aba azwi ku izina rya Mini-Miss, aho abana bato cyane bafite munsi y’imyaka 16 barushanwaga mu bwiza. Senat ikaba yarahagaritse ayo marushanwa ivuga ko ayo marushanwa ashyiramo abana ibitekerezo byo kumva ko ubwiza ari ubwo ku mubiri gusa, abana bagashobora gukura baha agaciro ubwiza bw’inyuma gusa aho kubigisha ko burya igikomeye cyane ari umutima w’umuntu n’ibitekerezo bye. Ese mwe murumva icyo cyemezo aricyo cyari gikwiriye gufatwa? Hano mu Rwanda mumva mwashyigikira ko amarushanwa nk’ayo ya Mini-Miss akorwa?
Posted on: Mon, 23 Sep 2013 09:45:35 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015