Muri iyi minsi Ama G the Black akomeje kugirana ibibazo - TopicsExpress



          

Muri iyi minsi Ama G the Black akomeje kugirana ibibazo n’abahanzi ariko we akavuga ko atazi icyo bagenzi be bamuziza. Ku munsi w’ejo kuwa kane nibwo Rafiki yatangaje ko Ama G adakwiriye kwitwa umustar(icyamamare) kubera ko akiri umwana mu muziki. Mu kiganiro twagiranye na Ama G usigaye uvugwa nabi na benshi mu bahanzi bagenzi be, yadusobanuriye ko abanshi muri bo batamukunda abandi bakababazwa n’iterambere rye gusa kuri Rafiki ho ngo byamutunguye. Ati, “Uyu munsi Rafiki yampamagaye ansaba imbabazi ngo byamucitse ibintu yatangaje. Ariko se ubundi kuki atavuze abandi? Uyu munziki sinjye uwurimo njyenyine. Iyo andirimbye burya hari abantu bamenya. Kumvuga kwa Rafiki ni promotion, kuba atangiye kumvagaho ntangiye gutera imbere.” Kugeza ubu, Ama G ahamya ko kuba Danny aherutse kumuririmba mu ndirimbo yitwa Udukoryo twinshi avuga ko Ama G atari umuraperi ahubwo ari umucomedien(umunyarwenya), uyu musore wamenyekanye mu ndirimbo Uruhinja ahamya ko byose Danny yabikoze kubera ishyari amufitiye
Posted on: Fri, 25 Oct 2013 14:11:43 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015