Muri iyi minsi inkuru iri kuvugwa cyane mu gihugu cya Swaziland ni - TopicsExpress



          

Muri iyi minsi inkuru iri kuvugwa cyane mu gihugu cya Swaziland ni uko umwami waho Mswati wa 3 yamaze gushyingiranwa n’umugore wa 14. Makuru ki mubinyamakuru yagerageje kubakusanyiriza amwe mu mateka y’uyu mwami ukunda abagore cyane tukaba tuyakesha Wikipedia. Umwami Mswati wa 3 yavutse mu mwaka w’1968 tariki 19 Mata akaba amazina ye nyakuri ari Makhosetive Dlamini, akaba ari umwami wa Swaziland ndetse akaba ari n’umukuru w’umuryango w’ibwami wa Swaziland. Yavukiye mu gace Masundvwini avuka ku mwami Sobhuza wa 2 nawe wari ufite abagore benshi cyane (bagera ku 125) akaba avuka ku mugore muto witwa Ntombi Tfwala, akaba ari nawe mwana wenyine yabyaye. Mswati yimye ingoma tariki 25 Mata 1986 ubwo yari afite imyaka 18 y’amavuko gusa akaba yarahise aba umwami wa mbere wimye ingoma akiri muto icyo gihe ku isi. Mswati yamenyekanye cyane ku isi kubera gukunda abagore cyane akaba kuri ubu afite abagore bagera kuri 14. Makhosetive Dlamini (Mswati wa 3) ni umwe mu bana benshi b’umwami Sobhuza wa 2 nawe wamenyekanye cyane ku kugira abagore benshi dore ko mu gihe cy’imyaka 82 yamaze ku ngoma yari afite abagore 125, akaba avuka kuri Ntombi Tfwala uzwi ku izina ry’ibwami rya Inkhosikati Latfwala. Yavukiye mu bitaro bya Raleigh Fitkin Memorial Hospital amezi 4 mbere y’uko Swaziland ibona ubwigenge ku gihugu cy’ubwongereza. Izina rye ritari iry’ubwami ni Makhosetive rikaba risobanura ngo “umwami w’ibihugu”. Akiri muto, yize amashuri ye Abanza mu ishuri rya Lozitha rizwi ho kwigamo abana b’ibwami akaba yarakoze ikizamini cya Leta gisoza Amashuri Abanza mu mwaka w’1982 aho yakuye amanota ya mbere mu mibare n’icyongereza. Nyuma y’amashuri Abanza, yahise akunda cyane igisirikare cy’ibwami aho yahise ajya mu gisirikare cy’ubwami cyizwi nka Umbutfo Swaziland Defence Force akaba yari we mwana wa mbere ukinjiyemo. Mu mwaka w’1982, nyuma y’uko se atanze, inama nkuru y’ubwami (yitwa Liqoqo) yamutoye nk’umwami uzasimbura se ku ngoma, icyo gihe akaba yari afite imyaka 14 y’amavuko. Mu myaka 4 yategetse ataruzuza imyaka 18 yategekerwaga n’abagore 2 b’umwami aribo nyina (Ntombi Tfwala) na Dzeliwe Shongwe bakaba barategekaga mu izina rye mu gihe we yari yaragiye gukomeza Amashuri ye mu gihugu cy’ubwongereza mbere y’uko agaruka mu gihugu aje kujya ku ngoma. Ku myaka 18 n’iminsi 6 y’mavuko, mu mwaka w’1986, yageze ku ngoma ya cyami akaba yariwe mwami wa mbere ugiye ku ngoma akiri muto mbere y’uko umwami Jigme Khesar wa Bhutan amuzimbura kuri ako gahigo mu mwaka w’2006, ndetse akaba yariwe muyobozi w’igihugu ukiri muto mbere y’uko umwaka w’2001 ugera ubwo Joseph Kabira ajya ku butegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo akamukura kuri ako gahigo. Umwami Mswati wa 3 na mama we ufite izina ry’ubugabekazi rya Indlovukazi bivuga inzovu ngore nini bafatanya kuyobora ubwami nk’uko itegeko nshinga ry’igihugu ribiteganya. Kugeza uyu munsi Swaziland nicyo gihugu cya mbere kiyoborwa n’umwami aho afite uburenganzira ahabwa n’amategeko bwo gushyiraho minisitiri w’intebe akanamukuraho uko abyifuza. Mu mwaka w’2004, Mswati yashyizeho itegeko ryemerera itangazamakuru kwigenga no gutangaza ibyo rishatse, ariko Amnesty International yagiye inenga iri tegeko ko ridatanga uburnganzira busesuye bwo kuvuga ibyo rishaka n’ubwo abanyamakuru bo muri Swaziland bitangariza ko iri tegeko ribahagije. Mu mwaka w’2001, mu rwego rwo kugabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, afatanyije n’umukobwa we (igikomangomakazi) bashyizeho ubukangurambaga bwo gusaba abaja bose kudakora imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’imyaka 5 mbere yo kugeza ku maka 18, ariko yaje kwangiza iri tegeko mu gihe yahitagamo umuja wabaye umugore we wa 13. Ubusanzwe umwami wa Swaziland aba yemererwa n’itegeko gushakana n’abagore 2, akabatoranyirizwa n’abajyanama b’umwami. Undi mugore wakwiyongeraho, yemererwa kumushaka gusa kuko yamuteye inda ku bw’ubucuti bw’ibanga baba baragiranye. Imyitwarire y’umwami Mswati yagiye itavugwaho rumwe n’abantu banyuranye, ahanini Bitewe n’uburyo yagiye agaragaza gusesagura imitungo y’igihugu Bitewe no gushaka abagore benshi aho bisaba ko buri mugore we agomba kugira ahantu heza aba kandi hubatswe n’amafaranga ya Leta ndetse no gukunda ibintu bihenze kwe. Ubukungu n’imitungo ya Mswati nabyo byagiye binengwa cyane, ubwo imodoka ye yo mu bwoko bwa Mayback 62 ifite agaciro k’ibihumbi 500 by’amadolari yavuzweho byinshi kugeza ubwo atanze itegeko ribuza abantu kuyifotora. Nk’uko ikinyamakuru Forbes cyabitangaje mu mwaka w’2009, Mswati yari mu bantu 15 b’abami bakize cyane aho icyo gihe yari afite ubukungu bungana n’amadolari miliyoni 200 y’amanyamerika. Mu mwaka w’2004, ikinyamakuru Time gikorera muri Swaziland cyatangaje ko uyu mwami yasabye Leta ko itanga miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika mu rwego rwo kubakira amazu abagore be 11 yari afite icyo gihe ariko abavugizi b’umwami batangaje ko ibyo atari byo ahubwo ko yari ayo kubaka andi mazu y’ibwami afitiye igihugu akamaro. Mu mwaka w’2008, urubyiruko rw’abascout biraye mu mihanda bigaragambya Bitewe n’uko abagore b’umwami bakoreshaga amafaranga atagira ingano mu bikorwa byo guhaha. Mu mwaka w’2002, umuryango Amnesty International watanze ikirgo urega uyu mwami ko akoresha itegeko mu guhitamo abakobwa agira abagore nyuma y’uko umwana w’umukobwa wigaga mu mashuri yisumbuye Zena Mahlangu ashimutiwe n’ingabo z’umwami akaburirwa irengero nyuma akaza gutangazwa ko ariwe uzaba umwamikazi (umugore w’umwami). Icyo kirego cya Amnesty international cyagiraga giti, “umwami n’abambari be bishe amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’abagore n’abakobwa, harimo n’itegeko ribarengera gufatwa ku ngufu ndetse n’itegeko ribarengera gushyingirwa ku ngufu.” Ariko ibi birego bikaba byaraje guteshwa agaciro. Umuco wo gukunda abagore kuri uyu mwami, bivugwa ko yaba awukomora kuri se (umwami Sobhuza wa 2) nawe waranzwe no kugira abagore benshi bagera ku 125 mu gihe cy’ingoma ye yamaze imyaka 82 bivuga ko mu gihe cy’umwaka umwe yagombaga gushaka abagore bari hagati y’umwe na 2.
Posted on: Mon, 23 Sep 2013 09:41:01 +0000

Recently Viewed Topics




© 2015