NDASUBIZA ABATSABYE AMATEKA YA GEREZA YA GUANTANAMO Ubusanzwe - TopicsExpress



          

NDASUBIZA ABATSABYE AMATEKA YA GEREZA YA GUANTANAMO Ubusanzwe mu gihugu cya Cuba, haba Intara yitwa Guantanamo mu Majyepfo y’Iburasirazuba bw’igihugu. Iyo Ntara kandi ni ikirwa. N’ubwo ari muri Cuba ariko, iki kirwa kiri mu maboko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Iki kirwa kikaba cyaramenyekanye cyane kubera iyi gereza, ifungirwamo abakekwaho ibyaha by’iterabwoba. Bamwe barimo n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu ku isi bakaba barakunze kuvuga ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ihakorera iyicarubozo ndetse bagasaba ko yafungwa. Iyi gereza yiswe ite iya USA kandi iri muri Cuba ? Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakandagiye kuri iki kirwa bwa mbere mu mwaka w’1898 ubwo abasirikare bayo barwanira mu mazi bahakambikaga mu gihe cy’intambara yari ishyamiranyije Leta Zunze Ubumwe z’Amerika- Cuba na Espagne. Nyuma y’imyaka itanu, Perezida wari ku butegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri icyo gihe ariwe Theodore Roosevelt yasinyanye amasezerano na leta nshya yari igiyeho muri Cuba yo gukodesha iki kirwa ku biceri bya zahabu 2000 ahwanye n’ibihumbi 4085 by’amadilari y’Amerika y’ubu, ku mwaka. Aya masezerano akaba yarahise aha Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uburenganzira bwo gukoresha iki kirwa n’amazi yacyo ku mpamvu gusa z’ibikorwa by’igisirikare kirwanira mu mazi ariko kigakomeza gutegekwa na Cuba. Gusa mu kiganiro perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Ronald Reagan yahaye abanyamakuru mu mwaka w’ 1985, yareruye avuga ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zakodesheje kiriya kirwa ku mpamvu za politike n’ubwo Cuba itabishakaga. Aya masezerano kandi akaba yaratumye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ijya ivanga muri politike y’icyo gihugu. Mu mwaka w’1959 ubwo abarwaniraga impinduka bayobowe na Fidel Castro bafataga ubutegetsi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yahise ibuza abasirikare bayo bari I Guantanamo kongera kwinjira ku bundi butaka bwa Cuba. Muri iki gihe umubano w’ibihugu byombi ntiwari umeze neza. Leta ya Cuba yo ikaba yaravugaga ko yari ikwiye guhita isubirana iki kirwa kuko yavugaga ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ikoresha iki kirwa mu bikorwa by’ubutasi irwanya Cuba. Kuva uwo mwaka kandi Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ikaba yaroherezaga check yo kwishyura ubukode ariko Cuba ikanga kuyakira. Mu ijambo Castro yavuze mu mwaka w’1971 yavuze ko ikirwa cya Guantanamo kibereyeho gukoza isoni igihugu cya Cuba, ati “ni nk’icyuma cyo gushegesha icyubahiro n’ubutegetsi bwa Cuba”, yongeyeho ko mu rwego rwa gisirikare iki kirwa nta cyo kimariye Cuba. Ubusanzwe Castro yakomeje kuvuga ko atemera aya masezerano ngo kuko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yashyize igitutu kuri Leta ya Cuba yariho icyo gihe. Byaje guhumira ku mirari ubwo noneho Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zajyaga kuhafungira abakekwaho kuyobora ibitero byasenye iminara ya World trade center muri 2001 ndetse n’intagondwa zafatiwe muri Afuganisitani. Kubera ingufu za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu nama rusange ya ONU yo mu mwaka w’2002 Cuba ikaba yarasabye ko ikirwa cya Guantanamo cyayisubizwa. Iki kibazo cyo gusubizwa Cuba kikaba cyaragoranye cyane kuko mu masezerano uwahoze ari umukuru wa Cuba Batista yagiranye na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuga ko yahinduka gusa ari uko impande zombi zemeye kuyahindura cyangwa zikayakuraho burundu. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Barack Obama ubwo yiyamamazaga akaba yaravugaga ko Gereza ya Guantanamo azayifunga naramuka atorewe kuyobora iki gihugu. Mu mwaka w’2009 akaba yari yategetse ko iyi gereza yafungwa ariko kugeza ubu iryo tegeko ntiryubahirijwe. Nyuma yo kujya ku butegetsi kwa Barack Obama, kuwa 08 Ukuboza 2010 Inteko Ishinga amategeko ya Amerika yaburijemo ibyari byifujwe nawe ku gufunga iyi gereza. Kuri uyu mwanzuro Abadepite bawuburijemo ahubwo 206kuri 212 bemeza ko hagenwa ingengo y’imari izagera muri Nzeri 2011 igenewe gukomeza gukoreshwa mu bikorerwa muri iriya gereza byose, icyo gihe akaba aribwo hashobora gufatwa umwanzuro ku ifungwa ryayo. Uyu mwanzuro ariko nawo ntiwakurikijwe kuko na nyuma ya Nzeri 2011 iyi gereza yakomeje kubaho ndetse bamwe batangira kubona ko na Perezida Obama wari wasabye ifungwa ryayo asa n’uwacitse intege zo kugumya gutsimbarara ku gitekerezo cye. N’ubwo ariko bamwe babibonaga gutyo, Perezida Obama yongeye kujya asubira mu magambo (kuwa 11 Nzeri, umunsi wo kwibuka ibitero byibasiye imiturirwa ya Amerika) yivugiye yibutsa ko agomba gufunga iyi gereza ndetse zimwe mfungwa ziyifungiyemo zikarekurwa naho abandi bagakurikiranirwa ku butaka bwa Amerika. Mu kwezi kwa Mutarama 2014 abasirikare bo ku rwego rwa General 31 bari mu kiruhuko cy’izabukuru bandikiye Perezida Obama bamusaba gufunga iriya gereza nta yandi mananiza. Nyuma y’uko Perezida Obama yongeye kwemeza ko mu mwaka wa 2017 iyi gereza igomba gufunga imiryango yayo, kuwa kane tariki ya 22 Gicurasi 2014 Abadepite ku bwiganze bw’Abarepubulike batoye umwanzuro uburizamo icyi cyemezo cyo gufunga imiryango ya Guantanamo ubu ibarizwamo imfungwa 154. N’ubwo byakomeje kwifuzwa n’imiryango
Posted on: Wed, 21 Jan 2015 17:00:28 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015