NI BYINSHI ARIKO IHANGANE UBISOME. Igihe kimwe umugabo wakoraga - TopicsExpress



          

NI BYINSHI ARIKO IHANGANE UBISOME. Igihe kimwe umugabo wakoraga akazi ko gutema ibiti yahawe akazi ko gutema ibiti mu ishyamba rinini cyane, umugabo yerekwa na shebuja aho agomba guhera atema ibiti maze si ugutema yiva inyuma akora ibishoboka byose ngo akunde ashimwe na shebuja. Ku munsi wa mbere yatashye atemye ibiti 18, shebuja aramushima cyane ati: “Rwose komereza aho ndabona ushoboye akazi bidasanzwe”. Ni uko umugabo arishima ku mutima ati: “Rwose noneho kuba banshimye ngiye kongera umurava ndusheho gushimwa na databuja. Ubwo yongereye imbaraga agerageza gukora cyane ariko ataha abashije gutema ibiti 15. Ku munsi ukurikiyeho bwo yaranazindutse cyane ataha bwije ariko ntiyigera ageza ku bya mbere kuko yabashije gutaha atemye ibiti 12 gusa. Uko yongerega umurava n’amasaha y’akazi niko yabonaga umubare w’ibiti atema urushaho kugabanuka ariko bikamubera urujijo ntasobanukirwe impamvu y’ibyo byose. Ni uko abonye bikabije kuko yari ageze aho abyuka mu gitondo cya kare agataha bwij...e ariko ntarenze ibiti 3, afata umwanzuro wo kujya kubwira shebuja ko akazi kanze, ngo anamusabe imbabazi ko atabasha gukora ibyo aba asabwa neza kandi akaba ntako aba atagize kuko azinduka agataha atinze kandi agakoresha imbaraga nyinshi ariko ntabashe gutema ibiti bihagije. Ni uko shebuja aramureba, aramubaza ati: “Ese ubundi uheruka gutyaza ishoka yawe ryari? Ubusanzwe se uyityaza kangahe mu cyumweru?” Ni uko umukozi biramushobera kuko atajyaga amenya ko gutyaza ishoka ari ibanga ryatuma acyura umubyizi ugaragara. ISOMO: Nawe mu buzima ubamo buri munsi ushobora kuba wibaza impamvu ukora ibishoboka byose, ukitanga uko ushoboye ariko ntubashe gutera imbere; nyamara wenda bikaba bipfira ku ishoka ukoresha utabanje kwibuka ko ugomba kuyityaza. Aha ishoka nshaka kuvuga si ishoka isanzwe ahubwo ndashaka kuvuga ibintu bitandukanye. Ibuka kwita ku bintu by’ingenzi cyane ku buzima bwawe, umenye gutyaza ubwenge no kwiyitaho wowe ubwawe, umenye ko uko ukenera ingufu ari nako ukenera kwiyubaka, wibuke ko no kuruhuka ari ngombwa cyane ku mukozi. Gira igihe ugenera Umuremyi wawe ukubashisha byose, ugire igihe ugenera umuryango n’inshuti zawe, ugire umwanya ugenera gusoma no gushaka kwiyungura utuntu n’utundi dushobora kugufasha ubundi ubone ugere ku ntsinzi nyayo.
Posted on: Sat, 27 Jul 2013 09:11:17 +0000

Trending Topics



;">
A fresh musical start for 2015! Join us for our singer/songwriter

Recently Viewed Topics




© 2015