Ni Friday Show Umuhanzi Diamond ari mu mazi abira kubera - TopicsExpress



          

Ni Friday Show Umuhanzi Diamond ari mu mazi abira kubera ibiyobyabwenge Nyuma y’igihe gito avuzweho kuba ku isonga mu mvururu ziherutse kubera mu mujyi wa Nairobi kubera ubukererwe bwe, uyu muhanzi noneho akurikiranweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru gisohoka buri munsi muri Tanzaniya Vibeweekly, umuhanzi w’icyamamare muri Tanzaniya Naseeb Abdul benshi bazi ku izina rya Diamond Platinum ari ku rutonde rw’abantu bacuruza ibiyobyabwenge muri Tanzaniya n’ubwo akomeje kubyamaganira kure. Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo ze Nataka kulewa, Kesho…kuri ubu abashinzwe umutekano ku kibuga cy’intege cya JNIA (Julius Nyerere International Airport) bari gukora iperereza ryimbitse kuri Diamond kugira ngo bamenye impamvu nyamukuru y’ingendo ze ahora akorera muri Africa y’amajyepfo no mu Bwongereza. Ubuyobozi bwa Africa y’epfo bwazamuye iki kirego kubera bimwe mu bimenyetso babonye kuri uyu muhanzi aho basanze ko kuba akunda gutemberera muri Africa y’epfo no mu Bwongereza ngo ni uko yabaga ari muri gahunda z’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ari nabyo bikekwaho kuba intandaro y’ubukire bwe bwazamutse mu buryo budasanzwe muri iyi minsi Uyu muhanzi kandi, ngo iyo agiye muri Africa y’epfo agerayo yubashywe nk’umunyacyubahiro ukomeye kuburyo abashinzwe umutekano baba batemerewe gusaka imizigo ye. Ibi byose Diamond abishobozwa ni uko aba yatanze amafaranga menshi kugira ngo anyure ku bashizwe umutekano ntankomyi. N’ubwo uyu muhanzi akorera amafaranga menshi mu bitaramo hirya no hino ku isi, ngo ubukire bwe urebye urwego bugezeho buzamuka bikekwa ko ntahandi hantu avana amafaranga uretse kuba akorana n’abantu bacuruza ibiyobyabwenge bakomeye muri Tanzania no muri Africa y’epfo. Ku ruhande rwe, Diamond yashimangiye ko amafaranga abona ayakesha umuziki we ndetse no kuba akorana umurava ashaka ikintu cyamubyarira inyungu. Iki cyaha ashinjwa, Diamond yagiteye utwatsi ndetse avuga ko mu buzima bwe atigeze acuruza ibiyobyabwenge. Abafana be batari bacye bahise bamunenga bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Mu butumwa butandukanye bagiye bacisha kuri Instagram aho afite abantu bakurikirana amakuru ye bagera ku bihumbi 36 bagiye bagira bati: ”urwo rutoki wafotoje gutyo ntibigukwiriye kuko umaze gukura ukwiriye guhindukira.” - See more at: Abandi basangiye kwemera mu idini rya Isilamu, bamunenze bamwandikira ko akwiriye guhindura ingendo cyangwa se agahitamo kuko basanga ibyo yikora bidafitanye isano n’ idini basangiye. Ku ruhande rumwe, abiganye na Diamond bamunenze bavuga ko umuntu wize kandi ufite ubwenge buzima, atari akwiriye kwifotoza atyo yanarangiza akamanika iyo foto ku mbuga nkoranyambaga. Ku rundi ruhande, hari abafana ba Diamon bamwandikiye bamubwira ko impamvu yigira ibyo, ngo ari uko amaze kurengwa. Sibwo bwa mbere Diamond yikora ibintu nk’ ibyo kuko no mu minsi ishize yigeze gukoramo ipantaro ubwo yari mu gitaramo. Benshi mu bakunzi bw’ uyu muhanzi ukunzwe cyane mu karere, bahurije ku gitekerezo cy’ uko bene iyo myitwarire iteye isoni idafitanye ihuriro n’ indangagaciro Nyafrika.
Posted on: Fri, 23 Aug 2013 20:49:17 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015