Nkerinka Eustache, maneko wa Habyarimana Kinani ikirumirahabiri - TopicsExpress



          

Nkerinka Eustache, maneko wa Habyarimana Kinani ikirumirahabiri muri RNC Nkarinka Eustache wahoze ari maneko wa Habyarimana Kinani, ubu akaba yarakomeje akazi ko kunekera Kabuga Felicien n’ umukwe we Dr. MurayiPaulin, arimo kurangiza misiyo ye yo gusenya ishyaka rya RNC. Nkuko twari twabagejejeho ibibazo by’ ubwumvikane buke buri muri RNC, aho twababwiye ku macakubiri hagati ya Kayumba Nyamwasa na Rudasingwa Theogene n’ abandi bimaze kuyoberana kubera kutabona iyo bagana. Ubu Nkerinka Eustache nawe yatangiye kurangiza misiyo ye yahawe na Kabuga Felicien hamwe n’ umukwe Dr. Murayi Paulin yo gusenya RNC abwira abaparimehutu n’interahamwe n’abandi batari inyuma ya Kayumba na Rudasingwa ko bakwiriye kuva muri RNC bakajya mu ishyaka rya UDR rya Murayi na sebukwe Kabuga. Uyu mu Nkerinka ngo Kabuga yamuhaye iyo misiyo kuko yari asanzwe amuzi akoreshwa na mucuti we Habyarimana Kinani amwohereza kuneka abanyarwanda bari barahungiye Uganda, Burundi na Tanzania abeshya ko ari mu bikorwa by’ ubucuruzi bwa Sosiyete bari barahimbye yitwaga KUBICO. Nyuma y’ urupfu rwa Karegeya, Kabuga Felicien, umukobwa we Kabuga Winnie n’ umukwe we Murayi Paulin, bakabona ko Rudasingwa atangiye kurya amafaranga y’ imigabane bashoye muri RNC cyane ku ishingwa rya radiyo itahuka, nibwo bafashe icyemezo cyo kuva muri RNC ariko bagasigamo Nkerinka Eustache kugira ngo akomeze asenye RNC ashishikariza interahamwe n’ abaperimehutu bayirimo kuyivamo bakajya muri UDR ya Murayi na sebukwe Kabuga. Ubucuti bwa Kabuga na Nkerinka bwakomeye cyane bahuriye mu Budage aho Kabuga Felicien yabanje kwishisha Nkerinka kubera ko ngo afite umugore w’ umututsikazi, ibi ngo akaba aribyo byatumye Nkerinka atana n’ umugore we batari banabanye neza kubera ingebitekerezo ya giparimehutu. Amakuru twamenye ni uko gusenya RNC Kabuga Felicien n’ umukwe we Murayi Paulin bafite gahunda y’ uko Nkerinka Eustache azabwira Rudasingwa Theogene akagurisha radiyo itahuka bityo bakazaba aribo bayigura bakisubiza amafaranga yabo bitabagoye kuko bazayigura kuri make.
Posted on: Fri, 15 Aug 2014 15:17:30 +0000

Trending Topics



style="min-height:30px;">
FAQ: Why do we need to make so many major improvements at this
Please join me and Congratulating my twins Ian Blow -who has been

Recently Viewed Topics




© 2015