Nk’uko bisanzwe burigihe tubagezaho ibisobanuro by amazina - TopicsExpress



          

Nk’uko bisanzwe burigihe tubagezaho ibisobanuro by amazina mwifuza kumenya, tukababwira inkomoko yayo, tukanababwira imwe mu miterere ikunze kuranga abantu bitwa ayo mazina. Faustin ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ukize kandi unezerewe”. Ba Faustin bakunze kurangwa n’ubumuntu, ntibakunda kujarajara, bagira inzozi nyinshi, babasha gufata imyanzuro, babanza gutekereza cyane mbere yo kugira icyo bakora. Monique ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Uwigunze/ubaho wenyine”. Ba Monique bakunze kurangwa no kwihambira cyane mubyo bakora, bagirirwa icyizere, basesengura ibyo babona byose, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora kandi bagira ubushake cyane. Ornella ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Urumuri rw’izuba” Ba Ornella bakunze kurangwa n’ibakwe, bagira ibitekerezo bizima, bahorana umwete, bazi gufata ibyemezo kandi bagira amatsiko cyane Richard ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “umuyobozi ufite imbaraga”. Ba Richard barangwa no kumenya ibintu byinshi bitandukanye, bakunda ibintu by’umwimerere, bakunze kuba ibihangange, bazi kugisha inama imitima yabo. Olivier ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Igiti cyitwa Elayo”. Ba Olivier bakunze gutekereza ku bintu byose babona, ntibakunda kwivanga mu buzima bw’abandi, bagira ibitekerezo bizima, bakunda ibintu by’umwimerere kandi bagira ubushake cyane. Elizabeth ni izina ry’abakobwa tikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imana ni isezerano”. Ba Elisabeth barangwa no gufata umwanya uhagije bagatekereza ku byo babona, ni abahanga, bazi gufata ibyemezo, bahorana inyota yo kumenya kandi baririnda. Thierry ni izina ry’abahungu rikomoka ku kururimi rw’Ikidage rikaba risobanuro “umuyobozi w’abaturage”. Ba Thierry barangwa n’umutekano mubyo bakora byose, barihambira, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora kandi bahorana isuku na gahunda ikomeye mu byo bakora. Daniel ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Iguheburayi rikaba risobanura “Imana ni umucamanza wanjye”. Ba Daniel bakunze kurangwa no gukunda umwimerere, babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora, ntibajya bivanga mu buzima bw’abandi kandi babasha gukemura ibibazo. Sandra ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki risobanura “kurinda ikiremwamuntu”. Ba Sandra barangwa no kumenya gufata ibyemezo, kubona ibintu byose mu ruhande rwiza ntibite cyane ku ngaruka, bazi guhanahana amakuru,bavugisha ukuri kandi bagira udushya twinshi. Fabrice ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Umunyabikorikori”. Ba Fabrice bakunze kurangwa no kugaragariza imbaraga zabo mu bikorwa, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, babasha gukemura ibibazo, icyo biyemeje bashirwa bakigezeho kandi barasesengura cyane buri kintu cyose babonye. Diane ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Igikomoka ku Mana”. Ba Diane barangwa no kubahiriza inshingano, bakunda imiryango yabo, baraganza cyane, babasha gukemura ibibazo kandi mu byo bakora byose birinda akavuyo Grâce ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’ikilatini risobanura “Impuhwe”. Ba Grâce barangwa no kumenya ibintu byinshi bitandukanye, baba bihariye mu buryo bumwe cyangwa ubundi, bakunze kuba ibihangange, bagira umutima woroshye kandi bazi gufata ibyemezo.
Posted on: Thu, 21 Nov 2013 20:06:54 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015